Iki gice cya kabiri kiri muri filime zitegerejwe na benshi muri iyi Mpeshyi kiri kuri Netflix, cyasohotse ku wa 16 Kamena 2023 nyuma y’umwaka umwe hatunganywa amashusho yayo yatangiye gufatwa mu 2021 kugeza muri Werurwe 2022.
Iyi filime ishingiye ku nkuru ishushanyije iri mu gitabo ‘Ciudad’ cyasohotse mu 2014 cyanditswe n’abagabo batatu, Ande Parks, Joe Russo ndetse na Anthony Russo.
Inkuru irimo ivuga ku ibohozwa ry’umukobwa witwa Eva Roche (ufite umubyeyi wafungiwe ubugizi bwa nabi), washimushwe akajyanwa mu mujyi wa Ciudad del Este muri Paraguay.
Igice cya kabiri cy’iyi filime gitangira Chris Hemsworth ukina ari Tyler Rake atabarwa n’abagiraneza bamukuye mu mugezi yaguyemo nyuma yo kurasirwa ku kiraro yarwaniyeho n’abagizi ba nabi bari barashimuse umuhungu w’icyihebe Ovi Mahajan Sr muri Bangladesh.
Uyu Tyler Rake aba asanzwe ari umugabo wavuye mu gisirikare nyuma yo gupfusha umwana we w’umuhungu akajya mu basirikare bakodeshwa.
Nyuma y’ibyo bibazo Tyler Rake yahuye na byo mu gice cya mbere, igice cya kabiri gitangira yasubiye iwabo muri Australia.
Yongera guhabwa akazi ko kubohora umwana na murumuna w’uwahoze ari umugore we bashimuswe n’ibyihebe byo muri Géorgie.
Mu bakinnyi bashya bongerewe muri iyi filime harimo Olga Kurylenko, Daniel Bernhardt,Tinatin Dalakishvili, Idris Elba n’abandi.
Iki gice cya kabiri cyatwaye miliyoni 69$, ifatwa ry’amashusho ryasojwe muri Werurwe 2022.
Ubundi ibi bikorwa byo gufata amashusho byagombaga kubera i Sydney muri Australia muri Nzeri ya 2021 gusa byimuriwe mu Ugushyingo bibera i Prague muri Czech Republic bitewe n’amabwiriza ya COVID-19.
Andi mashusho yafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Vienna muri Austria mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Gashyantare 2022.
Mu gufata aya mashusho ya ‘Extraction 2’ hakoreshejwe camera za ARRI ALEXA Mini LF ni na zo zakoreshejwe mu gice cyayo cya mbere.
Inshamake za ‘Extraction 2’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!