00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku maraso mashya yinjiye muri Guverinoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 June 2026 saa 01:47
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, Perezida yakoze impinduka muri Minisiteri eshatu icyarimwe, zisiga hose hinjijwemo amaraso mashya. Abagizwe Abaminisitiri bamwe bari basanzwe muri Guverinoma abandi ni bashya. Nka Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo ni mushya, mu gihe Kajangwe wahawe kuyobora MINICOM ayiziho byinshi nubwo atabarizwaga muri guverinoma.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ni imwe mu zimaze iminsi zigarukwaho cyane by’umwihariko havugwa imishinga irimo imihanda, ingomero n’inyubako zadindiye, bituma Leta ihomba akayabo.

Iyi Minisiteri yakozwemo impinduka zikomeye kuko mu baminisitiri bashya bashyizweho harimo batatu yihariye.

Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’lbikorwaremezo, kuva mu 2025 yari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubwubatsi yashinze cyitwa Preferred Contractors ltd. Mbere yo kukijyamo kuva mu 2024-2025 yabaye Umuyobozi Mukuru wa Ultimate Developers Ltd izwi cyane mu bikorwa byo kubaka inyubako zo guturamo.

Murwanashyaka kandi yakoreye ibigo bitandukanye birimo Real Contractors Ltd na ROKO Constructions Ltd.

Yakoze kandi muri Cimerwa PPC, GASABO 3D DESIGN LTD no muri Century Engineering Contractors kandi hose agenda agaragaza ubumenyi buhambaye mu gucunga imishinga n’imiyoborere ihanitse mu mishinga ikomeye.

Damien Murwanashyaka ni inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi (Professional Civil Engineer). Afite uburambe burenga imyaka 15 mu rwego rw’ubwubatsi n’imishinga y’iterambere ndetse akaba n’umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators).

Yize ibijyanye n’Ubwubatsi muri Kaminuza aho yarangije amasomo afite amanota ya mbere (First Class) muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Oklahoma Christian University mu gihe icya kabiri cya kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda.

Zingiro Armand yayoboraga REG…

Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lbikorwaremezo, yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ingufu, REG, aho yageze ku wa 4 Nzeri 2023.

Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG avuye ku kuba Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) yari yaratangiye kuyobora mu 2020.

Uyu mugabo yasimbuwe na Byilingiro Maximilien wagizwe Umuyobozi Mukuru w’lkigo gishinzwe Ingufu (REG)

Muri MININFRA kandi hinjiyemo Col. Bizimungu Claudien na we wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lbikorwaremezo. Mu 2022, Col Bizimungu yari yagizwe umuyobozi wungirije Engineer Command [urwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z’u Rwanda].

Col Bizimungu ni umwe mu bari bagiye mu butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda zagiye gufasha Jamaica kubaka ibikorwaremezo byasenywe n’ibiza.

Undi winjiye muri Guverinoma atari asanzwemo ni Kajangwe Marie Antoine wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Prudence Sebahizi.

Kuva muri Kanama 2024, Kajangwe ni bwo yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Mbere yaho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri MINICOM.

Umwanya w’Umunyamabanga Uhoraho wahawe Tuyishimire Chantal.

Izi mpinduka kandi zasize Uwizeye Judith ari we ugizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Amb. Christine Nkulikiyinka.

Muri Guverinoma nshya yatangajwe muri Nyakanga 2025, Judith Uwizeye yari yagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta si ubwa mbere ayiyoboye kuko no mu 2014-2017 yari yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Yize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR], arangiza mu 2006, ndetse ahita akomereza mu cyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Groningen aho yize ibyerekeye ubukungu mpuzamahanga n’amategeko yerekeye ubucuruzi [International Economic and Business Law.]

Kuva mu 2006 kandi Uwizeye yatangiye kwigisha mu ishami ry’amategeko rya UNR.

Abandi bayobozi…

Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel agirwa Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Leta ya Israel.

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne mu gihe Amb. Nkulikiyinka Christine yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.

Ni mu gihe Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS

Umurungi Michelle yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije unashinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)

Murwanashyaka yagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo asimbuye Dr Gasore
Zingiro wayoboraga REG yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
Kajangwe yagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda asimbuye Sebahizi
Judith Uwizeye yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, inshingano yakoze kuva mu 2014 kugeza mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages