Ibi yabigarutseho ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange.

Dr Mucyo yagaragaje ko Rwanda Polytechnic yatangije amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Werurwe 2023, aho bahereye ku masomo ajyanye n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu binyabiziga.

Yagaragaje ko amasomo atangwa muri iki cyiciro agiye kwiyongera hagashyirwaho ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda, gutunganya ibikomoka ku biribwa ukoresheje ikoranabuhanga no gutunganya ibikomoka ku mashyamba hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibijyanye n’amashanyarazi.

Aya masomo yose agiye gutangira gutangwa mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yari asanzwe atangwa mu ku rwego rw’icya mbere cya Kaminuza.

Dr Mucyo yagaragaje ko ayo masomo yatoranyijwe hagendewe ku bikenewe cyane ku isoko ry’umurimo no kuziba icyuho gihari ku barangiza amashuri.

Ati “Hari inyigo zitandukanye turebaho, zaba iza Leta cyangwa raporo zigaragaza imirimo ikenewe ku isoko ry’umurimo kandi ikenera ikoranabuhanga ryisumbuye ku ryari risanzwe cyangwa ku byo abanyeshuri bigaga. Tureba kandi ku cyerekezo cy’Igihugu gifite n’inzego zikeneye abakozi.”

Yagaragaje ko kandi babanje kugirana ibiganiro n’abikorera n’ibigo bya Leta bifite aho bihuriye n’inzego zigiye gutangira kwigishwamo mu kurebera hamwe ibikenewe mu itegurwa ry’integanyanyigisho izifashishwa.

Muri IPRC Musanze hazashyirwa ibijyanye n’amashanyarazi na Food Processing, IPRC Ngoma hazatangirizwa ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda, IPRC Kitabi hakazashyirwa ajyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutunganya ibikomoka ku mashyamba mu gihe IPRC Tumba hazashyirwa ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Amasomo asanzwe ni ibijyanye n’ubwubatsi atangirwa muri IPRC Huye mu gihe IPRC Kigali ifite ikoranabuhanga ry’ibinyabiziga.

Dr Sylvie Mucyo yagaragaje ko hari abarimu Rwanda Polytechnic ifite kandi bashoboye bagomba kwifashishwa n’abazashakwa mu bigo bitandukanye bikorana na yo mu gutanga ubumenyi.

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko aho bizagaragara ko nta barimu babifitiye ubushobozi bahari bazajya kubashakira no hanze y’u Rwanda nk’uko bisanzwe bikorwa mu yandi masomo.

Ubusanzwe amasomo ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rw’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yatangwaga na Kaminuza y’u Rwanda mu gihe Rwanda Polytechnic yatangaga ay’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Ibi byatumye abiga n’abarangije amasomo mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, bakunze kugaragaza ko bifuza porogaramu y’impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

U Rwanda rwatangaje ko amashuri ya IPRC agiye gutangira gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro yo ku rwego rw’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18 muri Gashyantare 2023.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, icyo gihe yavuze ko aya masomo azatangirizwa muri IPRC Huye na IPRC Kigali ari na ko byagenze muri Werurwe.

U Rwanda ruteganya ko mu 2024, abanyeshuri bagera kuri 60% bazaba bakurikirana amasomo ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro.

Uretse icyiciro cya kabiri, binateganyijwe ko mu minsi iri imbere hazanatangizwa icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu myuga n’ubumenyingiro, kugira ngo umunyeshuri wayize mu mashuri yo hasi akomeze agere ku rwego rwo hejuru, abe ari na we uzabyigisha.

Aya masomo yose agiye gutangira gutangwa mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yari asanzwe atangwa mu ku rwego rw’icya mbere cya Kaminuza.
Aya masomo yose agiye gutangira gutangwa mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yari asanzwe atangwa mu ku rwego rw’icya mbere cya Kaminuza.