Iyi nyubako biteganyijwe ko izamurikwa ku mugaragaro muri Werurwe 2024, ni igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro. Ikubiyemo ibibuga by’imikino, aho kwidagadurira n’inzu zo gukoreramo ibintu bitandukanye.
Gael Karomba uzwi nka Coach Gael uri kubaka iyi nzu ya Kigali Universe , yatangarije Televiziyo Rwanda ko iyi nyubako igice cyayo cya mbere kiri kugana ku musozo, kimaze gutwara arenga miliyoni 1,5$ ni hafi miliyari 2 Frw.
Ati “ Turacyakomeza ariko ubu ari hejuru cyane ya miliyoni y’amadorali ya Amerika , turacyabyubaka kuko umushinga nk’uyu ntabwo wavuga ngo nonaha urarangiye ariko ibyo dushaka biracyatujyana hejuru ya miliyoni imwe n’igice y’amadorali ya Amerika buri munsi tugenda twunguka ibindi bintu bishya.”
“Ubu turi mu bice bya nyuma tugeze nko kuri 90% y’icyiciro cya mbere, bidukundiye mu kwezi kwa Werurwe turamurika iki gikorwa, icyiciro cya mbere, kuko hari n’ibindi bizaza nyuma.”
Coach Gael yavuze ko iyi nyubako izaba ikubiyemo ibikorwa bitandukanye bizafasha abanyarwanda n’abagenderera igihugu kwidagadura banakora siporo.
Yakomeje agira ati “Kigali Universe ni ikintu kitari muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba urabona ni hejuru y’inyubako ya CHIC ni hanini cyane hari metero kare zisaga 6000. “
“Izaba irimo ibibuga bito bya siporo zitandukanye, umupira w’amaguru, Basketball, Tennis na Golf bikinirwa mu nzu, harimo Restaurant, amaduka acuruza ibintu bitandukanye, ni ahantu abantu bazajya baza bagahuriramo bakanezerwa nk’umuryango, abana bafite ibyo bakora , ababyeyi nabo bari mu byabo baze bakore siporo bishime.”
Uretse ibibuga, bivugwa ko iyi nyubako izaba irimo aho kwicira inyota n’isari, icyumba cyajya gifatirwamo ibiganiro bya televiziyo n’ibindi.
Karomba Gael uzwi nka Coach Gael ni umwe mu banyarwanda bafite ibikorwa bitandukanye mu mahanga bahisemo no gushora imari mu Rwanda. Avuga ko u Rwanda rwujuje ibintu buri mushoramari wese ushaka gushora imari mu gihugu aba yifuza.
Muri ibyo, harimo kuba ari igihugu gifite umutekano, cyorohereza abashoramari aho abaje muri ibi bikorwa berekwa ahari amahirwe bashoramo, cyoroshya ibijyanye n’ubushabitsi ndetse no kuba ari igihugu kigendera ku mategeko.
Uyu mugabo yavuze ko icyatumye ashora imari muri siporo n’imyidagaduro ari uko ari uruganda rukeneye abashoramari ndetse rujyana n’ubukerarugendo cyane igice gikomeje gukura kininjiza menshi mu bukungu bw’u Rwanda.
Ati “Njye nabonye ubukerarugendo bujyana n’ibintu birimo siporo n’imyidagaduro ahantu hose ku Isi birajyana , aho hantu nabonye ari ikibuga gishya abantu batarumva neza nk’abashoramari, ni cyo kintu nibanzeho ariko hari n’ibindi by’ikoranabuhanga nkora.”
Izina rye ryarushijeho gutumbagira cyane ubwo yatangiraga gukorana na Bruce Melodie binyuze muri sosiyete ya 1:55AM Ltd ifasha abahanzi barimo Ross Kana na Producer Element.
Vuba aha Coach Gael na Bruce Melodie bashoye imari mu ikipe ya UGB (United Generation Basketball Club) ikina shampiyona ya Basketball mu Rwanda.
Get ready to elevate your game!!! Kigali Universe loading...#VisitKigali #VisitRwanda #Abavip pic.twitter.com/Cdf1ZOuMcU
— CoachGael (@coachgaelk) October 26, 2023
Kurikira ikiganiro kirambuye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!