00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri batandatu barahiriye imirimo mishya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 February 2017 saa 12:30
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo ab’ibigo ndetse n’abakora mu nzego z’ubutabera, abasaba kugaragaza impinduka mu nzego bashinzwe kuko ari ibintu bishoboka.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Claire Akamanzi; Senateri Dr. Richard Sezibera; Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana na Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga; Prof Shyaka Anastase, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB na Dr Usta Kaitesi, Umukuru Wungirije muri RGB.

Ibyo wamenya kuri batandatu barahiriye imirimo mishya

Clare Akamanzi

Ni Umunyarwanda wavukiye muri Uganda aza kugarukana n’umuryango we mu gihugu mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni uwa kane mu bana batandatu.

Yize ibijyanye n’amategeko ariko aza no gushaka ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.

Kaminuza yayirangirije muri Makerere University aho yabonye impamyabumenyi mu bijyanye n’amategeko. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ishoramari yakuye muri Afurika y’Epfo no mu Buholandi.

Yatangiye gukora nk’impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi mu 2004 akorera i Genève mu Busuwisi nyuma aza gutangira gukorera leta ariko akiri muri iki gihugu aho yakoraga nk’intumwa ya leta ireba cyane ibijyanye n’ibiganiro biganisha ku masezerano mu by’ubucuruzi mu kigo mpuzamahanga mu by’ubucuruzi, World Trade Organisation.

Yaje kujya gukora i Londres mu Bwongereza nk’umudipolomate mu by’ubucuruzi, aza kugaruka mu Rwanda mu 2006 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA, mbere y’uko RDB ihuzwa n’ibindi bigo mu 2008.

Akamanzi Clare yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere,RDB, nyuma aza gushingwa kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Claire Akamanzi

Dr Richard Sezibera

Richard Sezibera wavutse tariki ya 5 Kamena 1964 ni umuganga, akaba umunyapolitiki wakoze imirimo itandukanye.

Amashuri ye abanza yayigiye i Burundi nyuma mu 1984 ajya muri Makerere University muri Uganda mu ishuri ryigisha ubuganga aho yaje gukura impamyabushobozi mu bijyanye n’ubuganga ndetse no kubaga mu 1989.

Nyuma yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvanganzo yakuye muri Kaminuza ya Georgetown muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabaye umusirikare mu ngabo za RPA aho yakoraga nk’umuganga anakuramo ipeti rya Major.

Mu 1995, yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, nyuma mu 1999 aza kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wareberaga inyungu z’u Rwanda mu bihugu nka Mexique, Argentine na Brazil.

Mu mirimo myinshi yakoze harimo ko yabaye Minisitiri w’Ubuzima mu 2008 kugera mu 2011 aho yavuye ajya kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, kugera kuya 26 Mata 2016, asimbuwe n’Umurundi, Libérat Mfumukeko.

Senateri Dr. Richard Sezibera

Mutangana Jean Bosco

Jean Bosco Mutangana yabaye Umushinjacyaha kuva mu 1999. Yakoze imirimo yo kuba umushinjacyaha mu bice bitandukanye by’igihugu. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu mu by’amategeko aho yaminuje mu mategeko mpanabyaha muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi.

Hagati ya 1999 na 2004, yari ahagarariye ubushinjacyaha mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu n’Umutara ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yazamuwe mu ntera aba umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu mu 2004 ndetse kuva ubwo ahagararira Urukiko rukuru n’Urukiko rw’Ikirenga.

Yabaye Umuvugizi w’Ubushinjacyaha hagati ya 2004 na 2008 nyuma aza kugirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside (GFTU) kuva muri Mata 2008 kugera muri 2011.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana

Richard Muhumuza

Muhumuza yari Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu kuva muri Nzeri 2013, asimbuye Martin Ngoga wari watorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).

Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu birebana n’amategeko. Umwaka ushize yagiriwe icyizere agirwa Umuyobozi wungiririje mu Ishyirahamwe ry’abashinjacyaha mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Muhumuza amaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga

Dr. Usta Kaitesi

Dr. Usta Kaitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.

Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Umukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi

Prof Anastase Shyaka

Prof Anastase Shyaka ni Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Afite impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye na Politiki yakuye muri Kaminuza ya Gdańsk muri Pologne. Ni umwe mu nzobere muri politiki zizwi cyane mu bihugu bigize Ibiyaga Bigari ufite ubunararibonye mu bijyanye no gukemura impaka, kugarura amahoro, guhosha amakimbirane, kunoza imibanire n’amahanga ndetse n’imiyoborere myiza mu Rwanda no hanze yarwo.

Yabaye Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yatangije gahunda ebyiri mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza zishingiye ku masomo yo kubana mu mahoro no gukemura amakimbirane ndetse no kwirinda Jenoside.

Ni umujyanama mu Ishami rya Loni, rikorana na Kaminuza Nyafurika yigisha kubungangabunga umutekano ifite icyicaro muri Ethiopia ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Akanama kayoboye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Byumba (Institut Polytechnique de Byumba).

Mu 2007, Prof Shyaka yahawe igihembo cya Fulbright Award ubwo yigishaga muri Kaminuza ya George Mason no mu Ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Virginia (Northern Virginia Community College), aho yatangaga amasomo ajyanye n’Impinduka mu mibereho na Politiki mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Prof Shyaka Anastase, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages