Samsung S 20 Ultra ifte camera y’inyuma ifte megapixel 108 naho iy’imbere ikageza kuri megapixel 48. Iyi telefoni igira icyo bita "Space Zoom", ifasha gukurura ibintu biri kure cyane kandi bikaza bigaragara neza.
Muri Samsung S 20 Ultra harimo icyitwa “periscope telephoto”, gituma igira ubushobozi bwo kwerekana utuntu duto cyane ubusanzwe byagorana kutubonesha amaso.
Iyi telefone kandi ifite batiri ifite Lipo 5000 mAh, bivuze ko ifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kisumbuye ku cyo izindi ‘smartphones’ nyinshi zimara ziwubitse, ikindi kandi ishobora kwakira umuriro mu buryo nziramugozi, ndetse ikaba ishobora no kuwusangiza izindi telefoni zifite iri ikoranabuhanga.
Iyi Samsung imaze igihe ku isoko ifite ububiko bugera kuri 128 GB ndetse na RAM ya GB 12, ikaba ifite ‘processor’ ya Exynos 990, imwe mu ziri hejuru cyane mu zikoreshwa muri telefone, ku buryo ishobora gukorera ku muvuduko uri hejuru cyane.
Nkomeza Gédéon ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Samsung 250, iduka ricuruza izi telefone mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iyi telefone iri mu nshya uruganda rwa Samsung ruheruka gusohora, kandi ifite umwihariko ugereranyije n’izari zisanzwe.
Yagize ati “Ni telefone ifite umwihariko w’uko ari yo ifite megapixel nyinshi kurusha izindi, megapixel zigera ku 108, ikaba ifite Camera ifite zoom yitwa space zoom, ishobora gukurura umuntu uri muri 1.5 km ukamubona. Ifite n’izindi camera zirimo iziyifasha gufotora mu mwijima.”
Iyi telefone kandi ngo ifite ubushobozi bwo kutinjirwamo n’amazi (water proof), ndetse n’igihe umuntu ari gufata amashusho agenda, iyi telefoni ifite uburyo bufasha umuntu gukomeza kuyafata atanyeganyega.
Ku bifuza gutunga izi telefoni bari mu Rwanda, bashobora kuzisanga mu iguriro rya Samsung 250 riherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali City Tower, mu miryango mishya irebana n’inyubako ya T 2000.
Nkomeza yakomeje avuga ko muri Samsung 250, bafite umwihariko wo guha Abanyarwanda telefone zizewe kuko byagaragaye ko hari kenshi bagura izitameze nk’izo bari biteze. Yongeyeho ko ku muntu uhaguze igikoresho, bacyishingira mu gihe cy’imyaka ibiri yose.
Ati “Ikibazo cya mbere tugomba gukemura ni uko abantu bagomba gutunga ibyo uruganda ruba rwarabageneye, niba ari S20 imugereho ari S20, bitari indi bisa cyangwa babyitirira cyane ko bigoye kubimenya.”
Uretse iyi telefoni, muri Samsung 250 hari izindi telefone zitandukanye kandi zujuje ubuziranenge. Mu minsi ya vuba, Samsung 250 irageza mu Rwanda izindi telefoni za Samsung zifite ubushobozi bwo kuzingwa zizwi nka Samsung Galaxy Z Flip na Samsung Galaxy Z Fold 2.
Ushaka kumenya byinshi kuri izi telefoni, wakwandikira iri duka kuri email: [email protected] cyangwa ugasura urubuga rwaryo arirwo www.samsung250.com. Ushobora no gusura paji yarwo ya Instagram ariyo Samsung250shop.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!