Uyu mushinga yawutangaje nyuma y’umwaka mu Rwanda hatangiye igerageza rya moto zikoresha amashanyarazi bigizwemo uruhare na Sosiyete yitwa Ampersand izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha ubu bwoko bw’ingufu.
Igerageza ry’ibanze ryerekanye ko moto itwara abagenzi ishobora gushyirwamo umuriro ikagenda ibilometero 65, inafite umuvuduko wo hejuru y’ibilometero 80 mu isaha.
Ampersand igaragaza ko kuva iryo gerageza ritangiye, moto 20 zikoreshwa n’amashanyarazi zimaze guhabwa abamotari, bazikoresha akazi ko gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali kandi bazishimiye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ampersand, Brady Grimes, yavuze ko abazihawe bazikoresha, bakagenda bishyura amafaranga runaka mu cyumweru ariko hari izindi nyinshi zigiye kuzanwa mu Rwanda.
Brady yavuze ko izo moto zikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo ingufu zizikoresha zitangwa na batiri nini zirambana umuriro ariko bitewe n’uko zakoreshejwe, umurimo washiramo zikongerwamo undi hakoreshejwe uburyo bwo kuzicaginga ahabugenewe.
Kugeza uyu munsi muri Kigali iyi sosiyete imaze kubaka ahantu hatatu ho kuzicagingira igihe zishizemo umuriro ariko izakomeza kubaka ahandi mu gihugu, batiri imwe kuyicaginga bishyura 920 Frw ariko ntabwo bisaba kuyitegereza, uhagera baguhereza irimo umuriro ugasiga iyo washizemo.
Izi moto zifite ahantu habugenewe uyitwaye agenda arebera umuriro urimo uko ungana ku buryo abonye ugiye gishiramo yakwihutira guhindura batiri yayo.
Brady yavuze ko mu rwego rwo korohereza abakiliya, abakorana nayo baba bafite nimero bahamagara igihe batiri yaba ishizemo umuriro bitunguranye bakamuzanira indi aho ageze.
Ati “Icy’ingenzi cyane ni uko amafaranga umuntu akoresha ari make hashobora kubaho igabanuka rya 30%, ugereranyije no gukoresha moto inywa mazutu cyangwa lisansi.”
Izi moto iyo zigenda nta rusaku wumva cyangwa ngo ubone umwuka usohokamo nk’uko bisanzwe bizwi kuri moto zikoreshwa na lisansi dusanzwe tubona.
Ampersand igaragaza ko icyifuzo ari uko ukoresha moto icagingwa ashobora kuzajya acungura amadolari 900$ (ibihumbi hafi 900 Frw) ku mwaka yakabaye agura Lisansi ku mwaka.
Umumotari witwa Rucamubicika Félecien, umaze igihe akoresha moto ikoreshwa n’amashanyarazi yabwiye IGIHE ko “icyiza ni uko iyo nyitwaye umuriro utanshirana, ngenda ndeba uwo nsigaranyemo niba ari 20-30%, bigatuma njya gufata indi batiri.”
Rucamubicika yavuze ko batiri imwe iyo yuzuye akuramo amafaranga ari hagati ya 4000-5000 Frw mu gihe iyo moto inywa lisansi yashyiragamo litiro imwe igura asaga 1000 Frw agakuramo 3000-3500 Frw.
Yavuze ko batiri afite imarana umuriro amasaha atatu, bivuze ko ku munsi acaginga inshuro eshatu cyangwa enye bitewe n’uko yabonye abagenzi.
Ati “Icyifuzo ni uko badushakira batiri zifite imbaraga kuko umumotari ufite imbaraga akora kilometero 300 ku munsi, byibura umunsi ukira icaginze rimwe.”
Yavuze ko ikoreshwa n’amashanyarazi nta mavuta imusaba mu gihe iyindi yamusabaga aya 4000-4500 Frw bya buri cyumweru by’amavuta.
Moto igura miliyoni 2.7 Frw agenda yishyurwa buhoro buhoro mu mezi 18; iki giciro gikubiyemo n'izindi serivisi uwayiguze ahabwa zirimo ibijyanye gukemura ibibazo bya tekiniki, kwiyandikisha n'izindi.
Rucamubicika yavuze ko ikibazo cyose moto igize bakimukemurira ku buntu mu gihe izisanzwe zikoresha lisansi zigurwa miliyoni 2.5 Frw ariko ukimenya ku bindi bisigaye.
Ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, moto, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.
Bwanagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere.






Ibitekerezo 0