Byatangajwe n’Umuryango Nyarwanda ugamije imyubakire irengera ibidukikije (Rwanda Green Building Organization: RwGBO) kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2020 ubwo watangizaga umushinga wise ‘Cooling Rwanda Project’ ugamije ko ibisenge by’inyubako za leta, iz’ibigo by’amashuri, ibitaro n’amavuriro bisigwa irangi ryinjiza ubukonje.
Gusiga iryo rangi bigamije kwirinda ubundi buryo bukoreshwa mu kwinjiza ubukonje mu nzu burimo n’ibyuma bizwi nka ‘Air Conditioners’ birimo ibyavuzweho kugira umwuka wangiza ubuzima bw'umuntu ugahumanya n’ikirere no kuzana ubukonje mu nzu mu gihe cy'izuba ryinshi.
Kuva mu Ukwakira 2019 ibihugu 10 birimo n'u Rwanda byatoranyijwemo amatsinda 10 yo gushyira mu bikorwa umushinga wo gushyiraho ibisenge bizana ubukonje mu nyubako, bihabwa ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika angana na miliyoni 94.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku ruhande rw'u Rwanda hatoranyijwe RwGBO ikazashyira mu bikorwa uwo mushinga ifatanyije n'ikigo cyo muri Singapore cy'Ubujyanama ku bidukikije (GreenA Consultants).
Ibihugu 10 birimo bitandatu bya Afurika aribyo u Rwanda, Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria, Sénégal na Côte d’Ivoire byasabwe gukoresha ayo mafaranga bisiga iryo rangi ku nyubako ziri ku buso nibura bungana na metero kare miliyoni imwe mbere y’uko Ukuboza 2020 kurangira.
Umuyobozi Mukuru wa RwGBO akaba n’Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Yves Sangwa, yabwiye IGIHE ko igerageza ry’uwo mushinga ryatangiye ubu hari gusigwa ibisenge by’inyubako z’ishuri rya Lycée Notre Dame de Citéaux n’Ibitabo bya Kaminuza bya Kigali CHUK rikazasoreza ku nyubako y'Ikigo ngenzuramikorere, RURA.
Ati “Dufite abantu bazaza gupima ubushyuhe mbere y’uko dusiga amarangi na nyuma yo gusiga amarangi, noneho tubimurikire abafatanyabikorwa; Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo gishinzwe imyubakire twerekana ko bikora.”
Kugeza ubu nta bwoko bw’irangi bukoreshwa muri ubwo buryo buboneka mu Rwanda ku buryo iryatanzwe n’uruganda rukorera mu Rwanda rwa Maxoline riri gusuzumwa muri Singapore, Turikiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo harebwe niba ryakoreshwa.
Biteganyijwe ko igerageza rizarangira n’irangi rikorerwa mu Rwanda rimaze kuboneka, icyo gihe n'inyubako nshya zubakwa ndeste n'abaturage bakazashishikarizwa kurisiga.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng Colette Ruhamya, yavuze ko uburyo bw’ayo marangi ari igikoresho cyiza cyasimbura ibyuma abantu bakoresha ngo bazane ubukonje mu nzu kandi bikarinda ubuzima bw’abantu n’ikirere.
Ati “Aho kugira ngo tumenyere bya byuma tuzana ugakoresha amashanyarazi wenda twacanye mazutu izana ya myuka yangiza ikirere ikangiza n’ubuzima bwacu urumva ni ukugira ngo tujye mu bintu birambye ariko ukoresheje bya bikoresho bituma wumva aho uri hahehereye udakoresheje ibyuma.”
Umushinga wo gukoresha irangi rizana ubukonje mu nzu risigwa ku bisenge mu bihugu 10 byo hirya no hino ku Isi, watangijwe na Porogaramu ifasha mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Montréal (Kigali cooling efficiency program).
Igihugu cya mbere kizasiga inyubako ziri kuri metero kare miliyoni imwe bitarenze mu Ukuboza 2020 kizahabwa inkunga ya miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika.
Umunya-Singapore, Farsan D’Avesc, uhagarariye ikigo GreenA Consultants izafatanya n’u Rwanda gushyira mu bikorwa uwo mushinga yavuze ko inyubako isize iryo rangi igabanya ubukana bw'imirasire y'izuba ku kigero cya 85%.
Umushinga nk’uwo wakozwe muri leta ya New York. Singapore nayo inyubako za leta zose zisize ubwoko bw’ayo marangi, u Buhinde bukunze kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije buri gukoresha uburyo bw’ayo marangi hirindwa ibikoresho byangiza.








Ibitekerezo 0