00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyuma kabuhariwe mu gupima umuvuduko bizaca impaka hagati y’abapolisi n’abashoferi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 October 2014 saa 05:38
Yasuwe :

Abapolisi 10 bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahawe amahugurwa ku ikoreshwa ry’ibyuma bigezweho bipima umuvuduko w’ibinyabiziga (Advanced Speed Laiser), ibyuma bije kugabanya impaka zabaga hagati y’abapolisi n’abashoferi, dore ko abenshi batajya bakunda kwemera ko birukankaga.
Amahugurwa yari amaze iminsi 5, yasojwe kuwa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru, ahabwa abapolisi basanzwe bagenzura umutekano wo mu muhanda.
Ibikoresho byari bisanzwe (…)

Ibikoresho byari bisanzwe byifashishwa byakururaga impaka hagati y’abapolisi n’abashoferi kuko byo byabikaga umuvuduko gusa. Ariko ibyuma bya ‘Advanced Speed Laiser’ bizajya bipima umuvuduko ikinyabiziga kigenderaho, bifate amashusho ndetse binarebe pulake y’ikinyabiziga.

Abapolisi batojwe ibyuma kabuhariwe mu kugenzura umuvuduko

CSP Egide Ruzigamanzi wungirije Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yasobanuye ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera abapolisi ubumenyi ku mikorere n’imikoreshereze y’ibyuma kabuhariwe bipima umuvuduko w’ibinyabiziga, kandi ngo ibi bikaba bigamije gukumira impanuka za hato na hato dore ko impanuka nyinshi usanga ziterwa n’umuvuduko ukabije.

Ruzigamanzi yasabye abarangije aya mahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bayavomyemo kugira ngo impanuka zikumirwe.

Yavuze kandi ko Polisi y’Igihugu yashyize imbere guha ubumenyi butandukanye abapolisi nk’imwe mu ngamba ihamye yo kurushaho gukumira ibyaha bitandukanye mu gihugu.

Bizagora abashoferi cyane kwemeza abapolisi ko ibyo icyuma cyerekanye atari ukuri
Ibi byuma bifite ubushobozi bwo kugaragaza imodoka neza na pulake zayo

Foto: RNP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages