Ku wa Gatanu tariki 19 Kamena Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa mu buryo budasanzwe ibyumba n’ubwiherero bikenewe ku buryo byarangirana na Kanama 2020.

Hari ibyumba byatangiye kongerwa ku bigo by’amashuri bisanzwe n’ibigo by’amashuri bishya byatangiye guhangwa, byose bigomba kuba byuzuye muri Kanama. By’umwihariko hazubakwa amashuri 81 mashya y’imyuga n’ubumenyingiro.

Muri ibyo byumba, Banki y’Isi ifitemo uruhare rwo kubaka ibyumba by’amashuri 11 004 naho Guverinoma ifite 11 501. Izubaka kandi ubwiherero 14 680 naho Guverinoma yubake 17 252.

Kuri uyu wa Gatandatu, abaminisitiri bakoreye umuganda mu turere dutandukanye wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyo byumba by’amashuri n’ubwiherero.

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu rwunge rw’ishuri rwa Mwendo riherereye mu Kagali ka Mwendo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Kamanzi Kalisa Gilbert uyobora GS Mwendo yavuze ko ari kigo cyigaho abanyeshuri 1720 bari mu byiciro bitatu; amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Amashuri abanza arimo abanyeshuri 1180 n’icyiciro rusange kikagira 448. Muri rusange iki kigo gifite impuzandengo y’abana 56 mu ishuri mu gihe nibura batagombye kurenga 46.

Mu cyiciro rusange hari ibyumba byigamo abanyeshuri 73 mu byumba bitatu byari bihari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ku buryo ubucucike muri icyo cyiciro bwari ku mpuzandengo y’abana 64 mu ishuri.

Ati “Wasangaga rero bitubangamira ari mu myigishirize, mu buryo abarimu bigisha abana benshi mu byumba babyigana ubwo kandi mu mashuri abanza umwarimu yabaga afite abana 60 wenda na batanu mu gitondo afite n’abandi nimugoroba. Ku munsi abana banyuraga imbere ya mwarimu babaga ari benshi ku buryo kubacunga bitamworohera.”

Kuri uyu munsi hatangijwe ibyumba 14 bisanga ibindi bitandatu byari byatangiye kubakwa mu mushinga wa Banki y’Isi wari umaze iminsi utangiye. Uwo muyobozi w’ishuri yavuze ko bizabafasha kugabanya ubucucike.

Abana basozaga icyiciro rusange baturiye hafi y’iryo shuri byabasabaga gukora urugendo bakarirengaho bajya kwiga ku rwunge rw’amashuri rwa Kigali n’ahandi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko muri rusange mbere y’uko amashuri atangira bagomba kuba bujuje ibyumba by’amashuri 408 n’ubwiherero 558.

Yavuze ko ibyo bikorwaremezo birimo ibizakoreshwa mu kuzuza uburezi bw’imyaka 12 aho butari nk’i Mwendo, bikazagabanya ingendo abana bakoraga bajya ku ishuri.

Ati “Muri rusange hano i Mwendo, by’umwihariko aho twatangirije iyubakwa ry’aya mashuri ni ikigo cy’ishuri cyari gifite ikibazo cy’ubucucike, cyagwagaho n’abana na none basozaga umwaka wa cyenda ugasanga bibagoye kugira ngo bakomeze kwiga kuko byabasabaga ingendo ndende bajya gushaka aho bajya kwigira. Bigiye gukemura ibibazo bibiri by’ingenzi; ubucucike n’ingendo abana bakoraga bava hano bajya ku rwunge rw’amashuri rwa Karama.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, watangije imirimo y’iyubakwa ry’ayo mashuri, yibukije ko bisaba uruhare rwa buri muntu kugira ngo intego igerweho.

Mu bihe bya Coronavirus yibukije abazajya gutanga umuganda n’abakora muri iyo mirimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Ati “Ibi byose tugomba kubikora twitaye ku ngamba z’ubuzima Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho kugira ngo dukomeze kurwanya Coronavirus”.

Ireme ry’uburezi mu bishyizwe imbere

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Nyabitekeri mu muganda wo kubaka ibyuma by’amashuri.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko iyi gahunda yo kubaka amashuri icyarimwe kandi menshi arimo abanza n’ayisumbuye isubiza ibibazo byinshi bishingiye ku ireme ry’uburezi ariko iby’ingenzi ngo ni bitatu.

Ati “Icya mbere ni ukugabanya umubare w’abana biga mu ishuri rimwe kugira ngo ishuri ryigemo abana bake bashobora kwigishwa mwarimu agashobora kubacunga neza no kubakurikirana aribyo twita kugabanya ubucucike mu mashuri, icya kabiri ni ukugabanya ingendo ndende abana bakora bajya ku mashuri, icya gatatu ni ukorohereza mwarimu wigisha umwarimu wigisha abana 100, biramugora kurusha uwigisha abana 50 cyangwa 40”

Akarere ka Nyagatare kari kubaka ibyumba by’amashuri 1240.

Mu Karere ka Rubavu naho hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri 1045 birimo icyenda by'amashuri y'imyuga ndetse n'ubwiherero 1612.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yasabye abaturage guhuriza imbaraga kuri ibi byumba kugira ngo muri Nzeri 2020 abana bazatangire amashuri babyigiramo.

Yagize ati "Kugira ngo uyu muhigo tuzawese, birasaba umusanzu wa buri wese haba imbaraga mu kubaka no guhereza ariko n'abatazabasha kubona umwanya bazatange ubufasha bw'ibikoresho bitandukanye biba bikenewe mu kubaka."

Ku rwego rw'Akarere ka Musanze, uyu muganda wabereye ku kigo cy’amashuri abanza ya Susa II mu Kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza. Uyu muganda udasanzwe witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri ako karere harimo umuyobozi w’akarere Nuwumuremyi Jeanine, Ubuyobozi bw’ingabo ndetse na Polisi y’igihugu mu karere.

Ku rwego rw'Akarere ka Ruhango hatangirijwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by'Amashuri mu Ishuri ribanza rya Kageyo ahateganyijwe kubakwa ibyumba bitanu mu rwego rwo guca ubucucike no kugabanya ingendo mu mashuri.

Igikorwa cyaranzwe no gutunda amabuye no kubaka umusingi w’aho ibyumba bishya bizubakwa. Cyitabiriwe n’Umuyobozi w'AKarere ka Ruhango, Habarurema Valens, Intumwa ya Mineduc , Habiyambere Ildephonse, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, Col. Meschack Sebowa, Umuyobozi w'AKarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere n'inzego z'umutekano zikorera mu karere ndetse n'abaturage n'abafundi.

Iyubakwa ry’ibi byumba ryari riteganyijwe gukorwa mu myaka ibiri mu mishinga ibiri; uwa Banki y’Isi n’uwa Guverinoma y’u Rwanda.

Banki y’Isi yatanze miliyari 123 Frw naho Guverinoma izakoresha miliyari 95 frw hatabariwemo umuganda w’abaturage. Isesengura rya Minisiteri y’Uburezi ryo mu 2019 niryo ryerekanye ko hari icyuho cy’ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 000, ubwiherero n’ibikoni.

Ibyumba 14 byatangiye kubakwa ku rwunge rw'amashuri rwa Mwendo birasanga bitandatu byatangiye kubakwa mu ntangiriro za Kamena
Ibyumba 14 byatangiye kubakwa ku rwunge rw'amashuri rwa Mwendo birasanga bitandatu byatangiye kubakwa mu ntangiriro za Kamena
Ku rwunge rw'amashuri rwa Mwendo mu Murenge wa Kigali hatangiye kubakwa ibyumba by'amashuri 14 bisanga bitandatu byenda kuzura
Ku rwunge rw'amashuri rwa Mwendo mu Murenge wa Kigali hatangiye kubakwa ibyumba by'amashuri 14 bisanga bitandatu byenda kuzura
Muri Nyarugenge igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu murenge wa Kigali ku rwunge rw'amashuri rwa Mwendo
Muri Nyarugenge igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu murenge wa Kigali ku rwunge rw'amashuri rwa Mwendo
Umuganda uzajya ukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Umuganda uzajya ukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert  niwe watangije imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri n'Ubwiherero
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert niwe watangije imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri n'Ubwiherero
Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango hatangirijwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri mu Ishuri ribanza rya Kageyo ahateganyijwe kubakwa ibyumba bitanu
Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango hatangirijwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri mu Ishuri ribanza rya Kageyo ahateganyijwe kubakwa ibyumba bitanu
Mu Ruhango, iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye
Mu Ruhango, iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye