00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICK mu myiteguro yo gutangiza ishami ry’ubuforomo n’ububyaza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 14 June 2023 saa 07:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi:ICK) rikorera mu Mujyi wa Muhanga, bwatangaje ko bukomeje imyiteguro yo gutangiza ishami ry’ubuforomo n’ububyaza mu gihe kitarambiranye.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ari na we muyobozi wa ICK, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, ku wa 12 Kamena 2023 yavuze ko mu mwaka wa 2007 ari bwo ishuri ry’ubuforomo ryitiriwe Mutagatifu Elizabeth ryashyizwe mu maboko ya Kaminuza y’u Rwanda rivuye mu maboko ya Diyosezi ya Kabgayi.

Mu ntangiro za 2023 ni bwo iri shuri ryongeye gusubizwa mu maboko ya Diyosezi ya Kabgayi. Nyuma yo kugisha inama inzego zitandukanye zirimo Ministeri y’Ubuzima na Ministeri y’Uburezi, Diyosezi ya Kabgayi yatangiye urugendo rwo gufungura aya mashami agakorera aho iri shuri ryahoze ariko rigenzurwa na ICK.

Musenyeri Ntivuguruzwa yakomeje avuga ko ICK yiteguye gutangiza aya mashami, kandi ko yamaze gutunganya ibizakenerwa byose ngo atangizwe mu rwego rwo kuziba icyuho kiri ku isoko ry’umurimo.

Ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye inama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa Mbere, yigaga ku kunoza gahunda zijyanye no gufungura iri shami, byagarutse ku gusaba ICK kwitegura bihagije hashakwa ibikoresho bigezweho, abarimu bashoboye, guhanga udushya, kugira imikoranire n’izindi kaminuza zo mu mahanga zifite aya mashami kugira ngo umunyeshuri uzashyirwa ku isoko ry’umurimo n’iyi kaminuza azabe afite ubumenyi buhagije.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yamaze impungenge abari bitabiriye inama ko biteguye neza haba mu buryo bw’ibikoresho, abarimu n’ibindi byose bigendana n’izi porogaramu.

Yagize ati “Kugeza ubu, nta mpungenge dufite haba ku birebana n’ibikoresho, abarimu bafite ubunararibonye, umutungo n’ibindi. Ibyo byose twarabyiteguye.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Minisiteri y’Uburezi zijeje iri shuri ko zizariba hafi. Biteganyijwe ko iri shami rizatangizwa mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu gihe Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza yaba ibihaye umugisha.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Jean Baptiste Muvunyi, yijeje ubuyobozi bw’iyi kaminuza ko bazafatanya mu gutanga ubumenyi bukenewe ndetse n’imenyerezamwuga ku banyeshuri bazagana iri shuri.

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) rifite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu mashami arimo itangazamakuru n’inozabubanyi, uburezi, ubukungu, icungamutungo, iterambere ry’imijyi n’ibyaro ndetse n’ibidukikije.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye inama nyunguranabitekerezo itegura itangizwa ry'ishami ry'ubuforomo n'ububyaza muri ICK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages