Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 23 Mata 2021 ku cyicaro gikuru cy’iri shuri rikuru giherereye mu Karere ka Muhanga, bwagaragaje kandi uko umutumba w’insina ukurwamo impapuro zishobora gukorwa ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa.
Umwarimu muri ICK akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Nkiliye Ildephonse, yavuze ko bibiri bya gatatu by’umukanana (umwanana) w’insina byose bishobora kuribwa kandi birimo intungamubiri nyinshi nk’iziba mu bindi biribwa, naho umutumba wo umutima wawo ukavamo impapuro zakoreshwa n’abanyabugeni cyangwa zigakorwamo ibikoresho byo gupfunyikwamo ibyaguzwe mu maduka.
Yagize ati "Urebye uko umukanana w’igitoki ungana usanga 2/3 bikwiye kuribwa nyuma yo gukuramo amakakama aba arimo ndetse twasanze imikanana ya FHIA 17 na 25 ukongeraho inyamunyo igira ubusharire buke, kandi bigafasha mu bwirinzi bw’indwara zimwe na zimwe zabaye karande. Hari ibihugu byabigize umuco aho barya ibi bikomoka ku nsina".
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igihe umuntu agiye guteka umukanana abanza kuwukuraho ibisa nk’ibibabi by’inyuma bitukura kuko biba bimaze gukomera kandi bifite amakakama menshi hagasigara igice cy’imbere gifite ibara rijya gusa n’umweru.
Iyo hasigaye iki gice umuntu afata intirima zisanzwe zibyara ibitoki agakuramo ururabo rw’ikigabo kibangurira ikigore ari nacyo kibyara igitoki kuko ikigabo kiba gikomeye ku buryo kitaribwa. Nyuma y’ibi afata ibice bisigaye akabikatamo ibice bito bigashyirwa mu isafuriya bigatekwa byabira, akamena amazi mu rwego rwo kugabanyamo amakakama.
Bitewe n’urwego rw’amakakama avuyemo ushobora kongeramo amazi ugatereka ku ziko warangiza nayo ukayamena, bityo ubusharire buba bwagabanutse ku kigero cya 80% ukaba warya umukanana wawe.
Ushobora kuwurya nka ’Salade’, ukawuteka mu bindi biryo bivanzwe cyangwa ukawuteka wonyine ushyizemo ibirungo.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi ndetse zifasha mu buzima bwa buri munsi bw’abawuriye harimo kugabanya isukari ku barwayi ba Diabète.
Padiri Dushimimana yavuze ko kandi izi ntungamubiri ziba mu mukanana zifasha mu kuvura ubwandu bw’udukoko two mu maraso, korohereza ububabare abagore n’abakobwa bari mu mihango, kongera amashereka abagore bonsa, kugabanya agahinda ku bagafite, kongera akanyamuneza no kugabanya ibinure n’umubyihuho ku bawufite.
Umutumba uvamo impapuro
Uretse ibijyanye n’umukanana iri tsinda ryo muri ICK ryakoze n’ubushakashatsi ku mutumba, biza kugaragara ko wabyazwamo impapuro zikoreshwa mu gukora ibikoresho bipfunyikwamo n’ibikarito kandi bikaba byagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kuko izi mpapuro nta ngaruka mbi zigira.
Muri ubu bushakashatsi hakoreshejwe imitumba y’ubwoko butanu harimo imitumba y’insina za Poyo, Gashangara, intuntu, inyamunyo ndetse na FHIA 17 na 25 hagamijwe kureba iyatanga urupapuro rwiza kandi vuba, ndetse hanakoresha imitumba ishobora kuboneka ahantu hose.
Nyuma y’ibi basanze imitumba ishobora kubyara impapuro bakoresheje intirimi z’imbere ari ikomoka ku nsina eshatu arizo Gashangara, Indaya na Poyo.
Muri rusange ubushakashatsi bwagaragaje ko babanza gusya imitumba y’imbere (Intirima) maze igikoma kivuyemo kigashyirwa mu iforomo itanga urupapuro kugira ngo cyegerane ndetse gifate ishusho y’urupapuro.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko iki gice cyari cyarirengagijwe kigiye gutanga amafaranga ku bahinzi b’urutoki ndetse bikazongera ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda) ari nako bitanga akazi ku bantu benshi.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK, Musenyeri Smaragde Mbonyintege nawe wari witabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibindi bice by’insina byitabweho bibyazwe umusaruro kuko akenshi byagiye bigaragara ko byirengagizwa.
Ati "Ubusanzwe abahinzi b’urutoki barya ibitoki gusa ariko murabizi ko ibisigaye byose bihabwa amatungo cyangwa bikabyazwa ifumbire, ariko ubu bushakashatsi butweretse ko igihe kigeze kugira ngo n’ibindi bice byitabweho kuko no mu bihe by’inzara byagiye byugariza igihugu cyacu n’inguri z’insina zararibwaga. Uko bazagenda bakora n’ibindi bice bizarebweho bityo insina yose tuyibyaze umusaruro kuko benshi barayihinga.”
Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Nama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC), Dr Christine Gasingirwa yavuze ko ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buzana impinduka mu mibereho y’abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Yavuze ko ubu bushakashatsi bushya bunyomoza abajyaga bavuga ko mashuri asohora abanyeshuri batagize icyo bazi.
Yagize ati "Ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buhindura imibereho myiza ku baturage kugira ngo babashe kubuheraho biteza imbere banabone akazi. Hari igihe kigeze kugera abantu bakavuga ko Kaminuza zisohora abanyeshuri badafite icyo bazi, iyi ni intambwe ifatika idasubira inyuma kuko ntabwo tuzategereza ibivuye hanze ngo kuko aribyo byiza.”
Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , Nkurikiye André nawe wari muri uyu muhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati " Leta y’u Rwanda igamije gufasha mu iterambere ry’umuturage akivana mu bukene bivuye mu bushakashatsi buba bwakozwe hagamijwe kubafasha nabo bakabiheraho bakiteza imbere kuko aba bafatanyabikorwa baba beretse Leta ahari ikibazo.”
Ubu buhashakashatsi bwatangiye gukorwa mu Ukwakira 2019 bugomba kurangira muri Nzeri ariko kubera icyorezo cya COVID-19 byatumye bigera mu Ukuboza 2020. Bwakorewe mu turere dutatu turimo Ngorerero, Muhanga na Gisagara butwara miliyoni 45 Frw. Ni igice cya mbere cyamuritswe, ikindi kizamurikwa mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!