Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye kuri uyu wa 24 Ugushyingo ku cyicaro cya ICK mu Mujyi wa Muhanga.
Agaruka ku gaciro n’umwanya bahaye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi, Umuyobozi wa ICK , Padiri Dr Ntivuguruzwa Barthazar yahamije ko abasoje amasomo bahawe impamba y’ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo bakiteza imbere n’igihugu cyabo muri rusange.
Ishimwe Theophile urangije mu ishami ry’itangazamakuru ahamya ko afite intego yo guhanga umurimo ashingiye ku bumenyi yavomye mu myaka ine amaze ku ntebe y’ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice yavuze ko ICK yafashije kongerera ubumenyi abatuye Muhanga inafungurira amarembo bo mu tundi turere , bityo byongera ubukungu kuko hari ababonye imirimo abandi bakahanga kugeza ubu itunze benshi.
Nkuko bigarukwaho n’umuyobozi w’ikirenga wa ICK, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, ICK yariyubatse mu buryo bushoboka cyane nyuma y’ikibazo cyo gufunga tumwe mu dushami twayo mu gihe cyashize ariko byabaye inzira yo gutera intambwe ihamye.
ICK ni rimwe mu mashuri ya Kiliziya Gatolika ;imaze gusohora ku isoko ry’umurimo abagera ku 2381 ndetse ikagira n’ibigo by’amahugurwa n’ubushakashatsi bigera kuri bine.



















TANGA IGITEKEREZO