Ayo masezereno yasinywe hagati ya ICK na Kaminuza yitwa Christian University of Applied Sciences/ Christelijke Hogeschool Ede (CHE) iherereye mu Mujyi witwa Ede mu Buholandi yatangiye mu 2019.
Kugeza ubu ICK imaze koherezayo abanyeshuri bane barimo babiri bagiyeyo mu 2019 n’abandi babiri bagiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021.
ICK ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko abanyeshuri babiri bayo buriye indege kuri uyu wa Gatatu berekeza mu Buholandi bagiye kongererwa ubumenyi mu gihe cy’amezi atanu.
Yagize iti “Abanyeshuri babiri baturutse muri ICK bafashe indege yerekeza mu Buholandi ku masomo azamara amezi atanu ku bijyanye n’itumanaho n’iterambere rirambye. Bagiyeyo ku bw’amasezerano y’ubufatanye hagati ya ICK na CHE.”
Abo banyeshuri ni Habagusenga Jean Luc wiga mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’inozabubanyi na Iragena Kabera Evelyne wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’Itangazamakuru.
Usibye guhana abanyeshuri n’abarimu CHE yemeye kuzaha ICK ibikoresho bya Radio na Televiziyo bizakoreshwa mu kwigisha mu ishami ry’Itangazamakuru ndetse n’ibyo mu ishami ry’inozabubanyi (Relation Publique) birimo ibifata amajwi n’amashusho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!