Kimwe mu byavuzwe bigatungura benshi mu nama Nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu ni imibare iriho ku rwego rw’isi, igaragaza ko mu bikorwa bitemewe byinjiza amafaranga menshi, icuruzwa ry’abantu riza ku mwanya wa gatatu nyuma y’icuruzwa ry’intwaro n’iry’ibiyobyabwenge.
Abafashe ijambo bose mu ‘Nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu n’isano rifitanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko’, ibera i Kigali kuri uyu wa 10 Ukwakira 2014, bose bagarutse ku buryo ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kigenda kizamura ubukana, nk’ikibazo cyugarije isi muri rusange, ariko cyane cyane ibihugu bikizamuka mu iterambere.
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeannette Kagame yavuze ko ari aha buri wese gushyiraho ake mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa se icuruzwa ryabo. Yasabye umusanzu wa buri wese muri iki gikorwa, ntigifatwe nk’aho ari icya Leta yonyine.
Mu kugaragaza ko hashyizwemo ingufu iki kibazo cyarangira burundu, Jeannete Kagame yagize ati “Ese ko kenshi twishakamo ibisubizo tukabishobora, habura iki ngo turandure ibibazo burundu?”
Yibukije kandi ko ababyeyi bafite uruhare runini mu muti w’iki kibazo, aho yifashishije imigani y’Ikinyarwanda agira ati “Uburere buruta ubuvuke; igiti kigororwa kikiri gito; kandi umwana apfa mu iterura”.
Uretse imibare yatanzwe na Jeannette Kagame ashingiye ku cyegeranyo cyo mu mwaka wa 2007 cyavugaga ko abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 buri mwaka bashorwa mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu, IGP Emmanuel Gasana Umuyoboizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze ikiganiro kirimo imibare igaragaza ko icuruzwa ry’abantu riza ku mwanya wa gatatu mu bucuruzi bwinjiza amafaranga menshi ku Isi, nyuma y’icuruzwa ry’intwaro n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
IGP Gasana Emmanuel yerekanye amashusho (Video) arimo ubuhamya bwa bamwe bagaragaza ko babeshywe kubona akazi keza mu mahanga, abandi bagiye bazi ko bagiye kwiga cyangwa kubona andi mahirwe y’ubuzima, ariko bisanga bakoreshwa uburaya, n’indi mirimo idashobotse.
IGP Emmanuel Gasana yavuze ko iri curuzwa ry’abantu ridatana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha bikaze. Zimwe mu nzira iri curuzwa rikorwamo zikabuza abarishyizwemo kugaruka aho bakomoka, ni ifatirwa ry’ibyangombwa byabo bagasezeranywa kuzabisubizwa bamaze gukorera amafaranga y’umurengera, kenshi batajya babasha kugeraho, n’uyabonye akaba yarihebye ari ntacyo akiramira.
IGP Gasana yibukije ko mu Rwanda hari n’abigeze kuhanyuzwa bavuye muri BanglaDesh, bashakirwa inzira yo kujya gucuruzwa mu bindi bihugu, ariko Leta ikaba yarahagaritse iki gikorwa umugambi utarasohozwa.
Inzobere mu mategeko, Dr Jean Damasacene Bizimana yavuze ko icuruzwa ry’abantu ribujijwe kandi rihanwa mu matageklo y’ingeri zose, yaba ay’imbere mu gihugu, ay’akarere cyangwa se amategeko mpuzamahanga.
Minisitiri Busingye Johnston ufite ubutabera mu nshingano ze yavuze ko kuba bimwe mu bihano bitangwa (Hakurikijwe amategeko) bitaremereye ku rwego rw’ibyaha biba byakozwe, ari kimwe mu nzitizi zituma ababikora batabitinya uko byakagombye.



















TANGA IGITEKEREZO