Abenshi mu bajyanwa muri icyo kigo ntibaba bazi gusoma kwandika no kubara, ndetse iyo uganiriye n’abagororeweyo, bakubwira ko batewe ishema no kuba ibyo batari bazi by’ibanze mu buzima barabihamenyeye.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), tariki ya 21 Kanama 2015, igaragaza ko urubyiruko rugera ku 6,323 ari bo bamaze kugororerwa Iwawa, abagera ku bihumbi 3,551 bigishijwe gusoma kwandika no kubara mbere yo kwigishwa imyuga.
Umuyobozi wa gahunda yo kwigisha gusoma no kubara mu Itorero ADEPR, Rev.Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi, yatangarije IGIHE ko abenshi muri aba baba bakuwe mu buzererezi baba batarageze mu mashuri abanza.
Yagize ati “Twe twatangiye gukorana na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga muri gahunda ya ‘ADEPR Adult Education Program) mu mwaka wa 2012. Ubu rero abo tumaze kwigisha bagera kuri 642, iyo bamaze kumenya gusoma kwandika no kubara, bahita bakomeza n’amasomo y’imyuga itandukanye.”
Karenzi Claude ukomoka mu Karere ka Kicukiro, akaba umwe mu bigishirijwe kwandika gusoma no kubara mu kigo Ngororamuco cya Iwawa yagize ati “Niberaga mu muhanda narishwe na kore, sinigeze niga gusoma cyangwa kwandika, ariko kubara byo nari mbizi gahoro. Nageze Iwawe batwicaza hasi baratwigisha ku buryo ubu iyo ngeze ku cyapa mbasha gusoma ibiriho byose nkabimenya. Ibi rero ndabona bizamfasha no kwiteza imbere.”
Safari John wo mu Karere ka Gasabo, na we yageze Iwawa yigishwa gusoma kwandika no kubara, ati “Iyo kore yabaga inshizemo, numvaga mbabajwe cyane n’uko ntazi kwandika gusoma no kubara, kandi ndi umusore. Ubu rero numva ntewe ishema n’uko nabimenye, kuko ibibazo by’amakimbirane n’ubukene byari mu mu muryango navukiyemo byatumye ntakandagira mu ishuri.”
Rev. Pasiteri Hakuzwumuremyi avuga ko aba basore iyo bamaze kugororwa mu kigo ngororamuco Iwawa, ADEPR binyuze mu bayobozi b’urubyiruko muri iryo Torero, bakomeza kubaba hafi kugirango ibyo bize batabyibagirwa, ari na ko bashakira akazi abatagafite bashingiye ku myuga bigiye Iwawa.
Ikigo cya Iwawa cyigisha imyuga kandi kikagorora abahoze ari inzererezi, abanywa ibiyobyabwenge, n’abandi bafite imyitwarire idahwitse, giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, akagari ka Bushaka.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO