Ibi byagarutsweho nyuma yo kubona ko bishoboka kubyaza imyanda ibindi bintu bifite umumaro.

Uyu uri no mu mishinga Umujyi wa Kigali uherutse guhemberwa bitewe n’uko wagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuje imijyi itandukanye ryiswe Global Mayors Challenge rigamije gufasha no guteza imbere ibitekerezo by’imishinga idasanzwe byatekerejwe n’ubuyobozi bw’imijyi ritegurwa n’Ikigo Bloomberg aho watsindiye miliyari 1 Frw.

Ubwo hatangazwaga umushinga wo kubyaza umusaruro imyanda havuzwe ko hazajya hishyurwa abaturage ku myanda yatwawe aho kuba ari bo bayishyura nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Icyo gihe Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ari umushinga w’imyaka itatu uzashorwamo miliyoni enye z’amayero (ararenga miliyari enye z’amanyarwanda), ukaba ugamije gutunganya ibishingwe biva mu Mujyi wa Kigali bigakorwamo ibindi by’agaciro.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya yavuze kandi ko abaturage bashobora kubonamo n’akazi bityo ubukungu bagakomeza kuzamuka.

Ati "Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya bavangura imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n’igihe aho kwishyura ngo badutwarire imyanda ahubwo bazajya batwishyura kuko tuzajya tuba tubahaye imari.”

Icyakora kuva byavugwa ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa.

Umukozi ushinzwe imitunganyirize y’imyanda mu Mujyi wa Kigali, John Bagabo yavuze ko impamvu gahunda yo kwishyura abaturage itarakorwa ariko uko hakiboneka inzitizi z’abashoramari.

Ati “Ni gahunda dufite ariko ntabwo uyu munsi nakubwira ngo buracya tujya kwishyura abaturage ibishingwe kuko natwe ntabwo turabona uruganda ruhari 100% rutubwira ngo tugiye gufata ya myanda tuyibyaze umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo uyu munsi wa none twavuga ko tugiye kwishyura abaturage ku bishingwe, ibi bizaza mu nyongera. Cya gihe tuzajya tuvuga ngo umuntu yavanguye neza imyanda ibora n’itabora akabishyira ukwabyo 100% hari igihe bazajya bamutwarira atishyuye kandi ni ikindi giciro tuba dukuye kuri wa muturage.”

Yagaragaje ko ariko ibijyanye no kuvangura imyanda nibikorwa mu buryo bunoze bishobora gukurura abashoramari bityo icyari imyanda kikabyara amafaranga.

Ikomoteri kigezweho cya Nduba kigiye gutangira kubakwa

Bagabo John yagaragaje ko kugeza ubu i Nduba hagiye kubakwa ikimoteri kigezweho kandi gifite ibisabwa byose ku buryo kizajya cyifashishwa n’abagiye kubyaza umusaruro imyanda kuko izaba irobanuye.

Yavuze ko kugeza ubu hamaze gutangwa isoko kugira ngo abashoramari batangire umushinga wo kucyubaka bityo ko mu bihe bya vuba imirimo izaba yanzitse.

Ni ikimoteri kizaba cyubatse hafi y’aho igisanzwe gikoreshwa cyubatse ariko kikazashyirwa hakurya y’umuhanda ndetse kizaba cyubakanywe ikoranabuhanga riranga ibimoteri bigezweho.

Yavuze ko ibibora bizajya bihita byoherezwa mu ruganda rutunganya ifumbire mu gihe bateganya no kugira imashini ishobora kuzajya itunganya ibitabora bikaba byabyazwamo izindi ngufu (aho gukoresha inkwi) zanifashishwa mu nganda zikoresha umuriro mwinshi nk’urwa CIMERWA cyangwa urwa Ruliba rukora amatafari.

Hasobanuwe impamvu kwishyurwa ku myanda iva mu ngo bitaratangira mu Mujyi wa Kigali
Hasobanuwe impamvu kwishyurwa ku myanda iva mu ngo bitaratangira mu Mujyi wa Kigali