Ingingo ya 2 y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, ivuga ko icyo cyaha ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.
Ingingo ya 3 y’iri tegeko isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho, nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango.
Iki cyaha kandi kigaragarira mu gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura, kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya jenoside yabaye.
Kigaragarira kandi mu kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.
Ni muri urwo rwego hashyizweho amategeko kugira ngo hahanwe abakoze ndetse n’abategura gukora iki cyaha cyibasira inyokomuntu, no kurwanya ko cyakongera kuba ukundi mu Rwanda.
Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Imibare yegeranyijwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department- CID) yerekana ko 36% y’ibyaha 138 by’ingengabitekerezo ya jenoside byakozwe mu mwaka ushize (wa 2014), byakozwe mu kwezi kwa Mata.
Abaturage barakangurirwa gufatanya mu kurwanya ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’igikorwa kigamije gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bikunze kugararagara ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside bikunze kugaragara no kwiyongera mu gihe cyo kwibuka, ni ukuvuga mu kwezi kwa Mata kwa buri mwaka.
Muri Mata buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu bice bitandukanye by’Isi bahurira hamwe bakibuka miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994, mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Iminsi ijana yo kwibuka isobanura iminsi ijana y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri buri tariki 7 Mata.
Ni igihe n’umwanya wo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi no kwigisha abaturage kugira uruhare mu kurwanya ko jenoside yakongera kubaho ukundi.
Ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21 uyu mwaka bibera ku rwego rw’umudugudu, umurongo ngenderwaho ukaba ugira uti "Kurwanya ingengabitekerezo no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi."
Mu cyumweru cya mbere cy’iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bahurira hamwe mu midugudu yabo mu gihugu hose maze bakaganira ku mateka y’iguhugu no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, bibanda cyane ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
N’ubwo amahano nk’ariya yabaye ku Rwanda, rwashoboye kuva mu bibazo byo kuba igihugu kidatekanye, cyasenyutse cyubakwa nka kimwe mu bihugu bitekanye ku isi kandi gifite iterambere ryihuta, ubu ni “u Rwanda rushya”.
Ni ngombwa ko umutekano n’amahoro birushaho kubumbatirwa buri wese abigizemo uruhare, mu kubungabunga umutekano wa buri wese ku giti cye ndetse n’uwumuturanyi we, abinyujije mu gukumira no kurwanya ibyaha kandi buri wese agatanga amakuru ku gihe ku muntu wese wakora igikorwa gishobora gusubiza igihugu mu bihe by’icuraburindi byo muri 1994.
Ibi byagerwaho buri wese agize ati "Ntibikongere ukundi" hakamaganwa ubugizi bwa nabi, ari na ko abanyarwanda batahiriza umugozi umwe, ku neza n’iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO