00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyambu cya Dar es Salaam kiravugwamo ubujura

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 August 2013 saa 07:09
Yasuwe :

Kontineri zipakiye amabuye y’agaciro ziturutse mu Rwanda, ziherutse kuburira ku cyambu cya Dar es Salaam. Tanzaniya ivuga ko ibyo itabimenye ariko hari ibishobora kuba byaribiwe mu mujyi i Dar es Salaam. Itangaza ko ubwo ibyo na byo bimeneyekanye igiye kubikurikirana, hakamenyekana irengero ryazo.
Si ubujura bwo ku cyambu cya Dar es Salaam gusa, kuko gukoresha imihanda ya Tanzaniya na byo bitoroshye. Bariyeri nyinshi mu mihanda, iminzani itagira ingano, guhimbirwa amakosa abashoferi (…)

Kontineri zipakiye amabuye y’agaciro ziturutse mu Rwanda, ziherutse kuburira ku cyambu cya Dar es Salaam. Tanzaniya ivuga ko ibyo itabimenye ariko hari ibishobora kuba byaribiwe mu mujyi i Dar es Salaam. Itangaza ko ubwo ibyo na byo bimeneyekanye igiye kubikurikirana, hakamenyekana irengero ryazo.

Si ubujura bwo ku cyambu cya Dar es Salaam gusa, kuko gukoresha imihanda ya Tanzaniya na byo bitoroshye. Bariyeri nyinshi mu mihanda, iminzani itagira ingano, guhimbirwa amakosa abashoferi bagacibwa amafaranga atagira aho yanditse, gusabwa abacuruzi ibyangombwa byinshi kandi bishakirwa mu biro bitandukanye, ruswa, ubujura, gufungirwa imodoka ku busa n’ibindi.

Ibi bijyana no gukora amasaha make ku mipaka no ku minzani kandi na bwo anyuranye, bituma bamwe bafunga abandi bagikora. Aha hatangwa urugero ku munzani wa Nyakahura bakora amasaha 12 gusa bituma bafunga ku mupaka wa Rusumo bagikora. Tanzaniya ica amafaranga y’ikirenga ku modoka, kuko iyinjiye ku butaka bw’icyo gihugu igomba kwishyura amadolari ya Amerika 600.

Intumwa za Leta ya Tanzaniya ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, Dr Charles J. Tizebwa, yatangaje ko ikibazo cy’iminzani n’amabariyeri muri Tanzaniya koko gihari, mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013, bahuye na Minisiteri y’Ibikorwa remezo mu Rwanda, abahagarariye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iy’Ubutegetsi bw’igihugu, Urwego rw’abikorera, Ikigo cy’Imisoro n’amahoro n’abacuruzi.

Minisitiri Tizebwa yagize ati “Kugira ngo tumenye neza amakuru kuri icyo kibazo, twafashe umukozi agenda mu modoka nini itwara imizigo, ava i Dar es Salaam yerekeza ku Rusumo. Nyuma y’iminsi itatu, yatubwiye ko yafatiwe kuri bariyeri incuro 107.”

Akomeza agira ati “Nyamara n’ubwo bimeze bityo, amategeko ya Tanzaniya ateganya ko Bariyeri n’iminzani bitarenga bitandatu ariko ubu hari 16. Turateganya kuzigabanya zikajya kuri eshatu gusa. Ku mafaranga duca imodoka zitari iz’imbere mu gihugu, imodoka nto yishyura amadolari ya Amerika atandatu (6USD) kuri Kilometero 100, na ho imodoka nini ikishyura amadolari ya Amerika 16 kuri Kilometero 100.”

Iyo usesenguye aya madolari acibwa imodoka zinjiye ku butaka bwa Tanzaniya, ntaho ahuriye n’uko Minisitiri Dr Charles J. Tizebwa abitangaza. Urugero ni uko niba kuva ku mupaka wa Rusumo ujya ku cyambu cya Dar es Salaam hari urugendo rungana hafi na Km 1500, imodoka nto yagombye kwishyura nibura amadolari ya Amerika 90. Icyo gihe wayabona ufashe amadolari 6 ugakuba 1500 y’urugendo Rusumo-Dar es Salaam, ukagabanya Km 100 z’ifatizo, ubona amadolari 90 bivuze ko ari yo imodoka nto zagombye kwishyura.

Ku modoka nini, iyo ufashe amadolari 16 ugakuba Km 1500, hanyuma ukagabanya Km 100 z’igipimo fatizo, ubona amadolari 240; bivuga ko imodoka nini zagombye kwishyura amadolari 240 gusa. Wakwibaza rero amadolari 360 arengaho icyo yakirwa. Ibi bitandukanye kure cyane n’ibyo Minisitiri w’Ubwikorezi yatangaje.

Ingaruka ku biciro

Murenzi Theodore, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abashoferi batwara amakamyo manini mu Rwanda, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko ingorane bakunze guhura na zo mu gukoresha icyambu cya Dar es Salaam, harimo ishingiye ku mategeko ya Tanzaniya, iminzani myinshi, impapuro z’urudaca, kurenza iminsi 15 uri ku butaka bwa Tanzaniya bigasaba ko twishyura n’izindi nyinshi.

Avuga ko ibyo byose bigira ingaruka ku biciro kuko iyo umucuruzi abara amafaranga yatanze ku gicuruzwa ibyo byose bibarirwamo. Agira ati “Dufatiye ku rugero Minisitiri yatanze, kuba umukozi wabo yarababwiye ko mu rugendo yakoze ava i Dar es Salaam aza ku Rusumo yarahagaritswe incuro 107, ubishyize mu mafaranga ni menshi cyane umuntu aba ahombye. Kuko niba umupolisi aguhagaritse ukamarana na we iminota 20, tekereza igihe uzaba utakaje kandi ntumusiga gusa hari icyo ugomba kumuha. Umva nawe icyo gihombo! Iyo ugiye kubara rero ibyo byose ubyongeraho, bikagira ingaruka ku muguzi kuko ibiciro bizamuka.”

Avuga ko kugabanya Bariyeri n’iminzani, kandi igihe n’amafaranga dutanga atari ngombwa, igihe dukoresha kikabanyuka, ibiciro na byo byagabanyuka nta kabuza. Agira ati “Iyo ugereranyije n’ibindi bihugu nka Uganda na Kenya, ibyo gupima imodoka zidapakiye imizigo ntibibayo kandi ugenda amanywa n’ijoro ntawe uguhagarika. Nta muzigo uraburira ku cyambu i Mombasa. Muri Tanzaniya si uko bimeze kuko n’imodoka idapakiye bo bayipima, kugukereza, kwishyura ku cyambu n’ibindi. Mwumvise ko hari n’imizigo yaburiye mu cyambu cy’i Dar es Salaam.”

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Tanzaniya, Dr Charles J. Tizebwa, avuga ko ibiganiro bagize n’abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abacuruzi, bigamije kumenya neza ibibazo bihari no gushaka uburyo byakemurwa. Ko bimwe bagiye kubigeza ku buyobozi bwa Tanzaniya bigashakirwa umuti, cyane cyane ibyo kugabanya iminzani n’amabariyeri.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof. Silas Lwakabamba, yatangaje ko ibi biganiro biri mu nzira zo gukuraho imbogamizi zidashingiye ku misoro n’amahoro. Avuga ko hari icyizere ko imbogamizi zari zihari mu gutwara imizigo zizashakirwa umuti vuba, kandi n’ibindi bibazo bihari bigashakirwa ibisubizo.

[email protected]

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Tanzaniya, Dr Charles J. Tizebwa na Prof Silas Lwakabamba, Minisitiri w'Ibikorwa remezo
Abacuruzi bavuga ibibazo bahura na byo mu mihanda ya Tanzaniya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages