00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyicaro nyafurika cy’Ihuriro mpuzamahanga ry’abagore b’abanyapolitiki cyashyizwe mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 April 2018 saa 12:01
Yasuwe :

Ihuriro mpuzamahanga ry’abagore bari muri politiki ( WPL -Women Political Leaders Global Forum) ku bufatanye n’Umuryango Mo Ibrahim Foundation ugamije guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika, ryafunguye icyicaro mu Rwanda.

Mu gufungura icyicaro cya WPL, ku wa 28 Mata 2018, Perezida akaba ari nawe washinze WPL, Silvana Koch-Mehrin, yavuze ko bifuje kugishyira mu Rwanda kuko rumaze kubaka izina mu bikorwa byo guteza imbere umugore.

Yagize ati “Impamvu yo guhitamo u Rwanda irigaragaza, iyo uvuze ku bijyanye n’abagore bari muri politiki, rufite abagore benshi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, abatanga ibitekerezo kandi bari mu myanya ikomeye. Si aho gusa, n’ahandi mu myanya y’ubuyobozi, muri sosiyeti hose ubasangamo. U Rwanda ni urugero rwiza rwo kureberaho muri Afurika n’abandi.”

Yakomeje avuga ko nubwo batangaje ko bafunguye icyicaro cya WPL, haracyashakishwa aho kizakorera.

Yasobanuye ko bimwe mu bizakorerwa ku cyicaro cy’iri huriro harimo guhuza ibikorwa byaryo ku mugabane wa Afurika.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko nibura abagore 30 % bagomba kugaragara mu nzego zifata ibyemezo.

U Rwanda ruza ku isonga ku Isi mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bagera kuri 64%.

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yashimiye WLF ku kuba yahisemo gushyira icyicaro mu Rwanda.

Yagize ati “Kuba muri hano bifite agaciro gakomeye ku mubano w’ibihugu byacu n’inzego duhagarariye. Ndashimira Perezida wa WLF kuba yahisemo gufungura icyicaro cyayo ku rwego rwa Afurika mu Rwanda. Duterwa ishema rikomeye n’ubushake ugira mu gushishikariza za leta kumva neza akamaro n’akazi k’abagore mu miyoborere na politiki.”

Umukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yavuze ko kuba WLF ifunguye icyicaro mu Rwanda bivuze byinshi ku gihugu no ku baturage.

Yagize ati “Uretse u Rwanda no ku munyarwanda muri rusange, bivuze ko rya jabo ryacu ryaduhaye ijambo. Ibyo twakoraga dushaka guhuza amaboko ngo twubake igihugu biragaragara, abo bigaragariye bigatuma bifuza kutwigiraho.”

Ihuriro rya WPL rifite icyicaro gikuru i Reykjavik mu murwa mukuru wa Islande, rifite intego yo kuzamura umubare w’abagore bari mu myanya ya politiki no kugira uruhare mu byemezo bifatirwamo.

Perezida wa WPL, Silvana Koch-Mehrin na Perezida w'Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa
Perezida w'Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa yashimye WPL guhitamo gushyira icyicaro cyayo mu Rwanda
Byari ibyishimo mu gufungura i Kigali icyicaro nyafurika cya WPL
Bacinye akadiho mu gufungura icyicaro cya WPL mu Rwanda
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba
Umukuru wungirije wa RGB, Dr Usta Kaitesi yishimiye icyicaro cya WPL ku rwego rwa Afurika cyashyizwe mu Rwanda

Amafoto: Moses Niyonzima

Andi mafoto


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages