DIGP Munyuza yababwiye ko kuba ubuyobozi bukuru bwa Polisi bufata uyu mwanya wo kubaganiriza buba butayobewe ko bahuguwe bihagije, bagasobanurirwa neza imiterere y’akazi bagiyemo, ahubwo ari ukugirango bibongerere uburemere bw’ako kazi, kandi babone ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro akazi baba bagiyemo.
Yababwiye ati:”Mugiye kumara umwaka mutari kumwe n’imiryango yanyu, muzirinde umunaniro ukabije w’ubwonko (Stress), mwirinde kwibagirwa inshingano nyamukuru ibajyanye yo kubungabunga umutekano w’abaturage b’igihugu mugiyemo. Nimurangwa n’ikinyabupfura umwaka uzababera muto cyane.”
Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, biyubaha, bubahana, bubaha n’abandi kandi bakihesha agaciro, kuko bizatuma abapolisi b’u Rwanda bagaragara neza imbere y’abandi bapolisi b’abanyamahanga bazaba bari kumwe.
DIGP Munyuza yasabye aba bapolisi kwigira ku masomo bagenzi babo bahuye nayo mu butumwa bw’amahoro butandukanye ku isi, aho yavuze ati “Mwigire ku bibazo bagenzi banyu bahuye nabyo aho bakoreye hose ku isi, bityo bibabere isomo mwe muzabyirinde, kandi ibyiza bakoze bigatuma batunganya inshingano zari zabajyanye, nabyo mubifatireho urugero namwe muzatunganye akazi kanyu neza.”
Iri tsinda riyobowe na ACP Yahaya Kamunuga, rigiye muri iki gihugu aho rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, rikaba rigiye gusimbura irindi ryo ryari riyobowe na ACP Faustin Ntirushwa.
Aba bapolisi b’u Rwanda bazakora imirimo irimo gucunga umutekano mu duce tumwe na tumwe tw’iki gihugu, kurinda abayobozi batandukanye ndetse n’ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta.





Ibitekerezo 0