00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyiciro cya nyuma cy’Ingabo z’u Rwanda zasimbujwe i Darfur cyageze i Kigali

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 28 November 2014 saa 09:50
Yasuwe :

Icyiciro cya nyuma cya batayo eshatu z’ingabo z’u Rwanda zari zimaze umwaka mu butumwa bw’akazi muri Darfur cyasesekaye i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2014.
Iki cyiciro cyasimburanywe n’izindi ngabo zagiye gukomeza ikivi cy’izitashye, muri gahunda ngarukamwaka yo gusimburana kw’ingabo z’u Rwanda zijya gufasha Loni gucunga umutekano muri Sudani (UNAMID).
Col Sam Baguma, wayoboraga izi batayo eshatu zose, nawe yatahutse muri iki cyiciro cyaje bwa nyuma.
Akigera ku (…)

Icyiciro cya nyuma cya batayo eshatu z’ingabo z’u Rwanda zari zimaze umwaka mu butumwa bw’akazi muri Darfur cyasesekaye i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2014.

Iki cyiciro cyasimburanywe n’izindi ngabo zagiye gukomeza ikivi cy’izitashye, muri gahunda ngarukamwaka yo gusimburana kw’ingabo z’u Rwanda zijya gufasha Loni gucunga umutekano muri Sudani (UNAMID).

Col Sam Baguma, wayoboraga izi batayo eshatu zose, nawe yatahutse muri iki cyiciro cyaje bwa nyuma.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, yavuze ko nk’ingabo z’u Rwanda bagerageje gukora akazi kabo bijyanye n’uko ibisabwa na UNAMID bibiteganya, ndetse banahabwa inzandiko nyinshi z’ishimwe bagiye bohereza mu Rwanda.

Yongeraho ati “Ariko nanone uretse ibyo twari dufite mu nshingano biri mu mabwiriza ya UNAMID hari n’ibindi twongeraho nk’akarusho nk’Abanyarwanda; mu gukorana n’abaturage b’aho twari dutuye twubatse amashuri, tugerageza kuvura abaturage bo mu mpunzi zitandukanye, dukora umuganda buri wa Gatandatu, twateye ibiti bigera ku bihumbi 170 ku buryo abanyasudani babidushimiye.”

Uretse ibi bikorwa by’ubwitange, Col Sam K Baguma yongeraho ko hari igikorwa kidasanzwe basize nk’urwibutso rw’imitima y’Abanyasudani, agira ati “hari inkambi imwe idashobora kuba yatwibagirwa kuko twebwe ubwacu twikoze ku mufuka duteranya amafaranga turihira amafaranga y’ishuri y’igihe cy’umwaka umwe abanyeshuri bayibamo 160 ndetse tunabarihirira amafaranga yo gukora ibizamini bya Leta mu gihe bari bayabuze. Ubwo twavagayo Abanyasudani b’ingeri zose baduherekeje, bigaragara ko bishimiye cyane ibikorwa twakoze.”

Col Sam K Baguma avuga ko bagiye bagirana ibiganiro n’abarwanyi, bakagaruka bakavugana n’abasirikare ba Leta ati “hari uburyo twagendaga duhura ugasanga bishimiye uko tubafata ku mpande zombi”.

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Brig Gen Johnson Hodari yakiriye aba basirikare, ababwira ko u Rwanda rwashimye cyane uko bitwaye muri Sudani, ababwira ko bahawe ikiruhuko cy’icyumweru kimwe nyuma yaho bakazahita basubira ku kazi.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yabwiye IGIHE ko ubu bwitange no guhorana ikinyabupfura byaranze aba basirikare “byahesheje ishema u Rwanda n’Abanyarwanda bose muri rusange”.

Muri uku gusimburana kw’abasirikare muri Darfur hamaze gukorwa ingendo 48, ku bufatanye na sosiyete y’indege ya RwandAir.

U Rwanda rubarirwa ku mwanya wa 5 ku Isi mu bihugu byohereza ingabo nyinshi kandi zishoboye, n’abapolisi, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye .

Kuri ubu u Rwanda rubarurirwa abasirikare basaga ibihumbi 5000 bari muri ubu butumwa muri Sudan (UNAMID), muri Sudani y’Epfo (UNAMISS) no muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Biteganijwe ko muri Mutarama, i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique abasirikare b’u Rwanda nabo bazatangira gusimburanwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages