Umushoramari kuva mu gihugu cya Singapore, Lesster Leow, aje gushora imari mu Rwanda mu bworozi bw’inzuki, yatangaje ko mu minsi ya vuba, agiye kubaka icyigo cy’amahugurwa cy’abavumvu mu karere ka Rulindo, mu rwego rwo gukora ubuvumvu bw’umwuga.
Ikigo cy’amahugurwa kigiye kubakwa mu murenge wa Rusiga mu Karere ka Rurindo, kizatangirwamo amasomo ajyanye n’ubworozi bw’inzuki, n’uburyo zabyazwa umusaruro w’ubuki bufite ubuziranenge, ku buryo bizabafasha kumenya gufata neza inzuki kugira ngo zitange ubuki bwiza bujyanwa ku masoko mpuzamahanga.
Lesster Leow atangiriye umushinga we muri Rulindo, ariko afite gahunda yo kuwagura ukagera no mu tundi Turere dutandukanye mu Gihugu.
Nyuma yo kubigisha korora no gukora ubuki bwiza, uyu mushoramari azajyana ubu buki mu isuzumwa ku rwego mpuzamahanga, ubuki nibushimwa, azajya agura umusaruro wose, kuburyo nta kibazo cy’isoko abavumvu bazagira.
Lesster Leow umaze imyaka 12 atangije uyu mushinga mu gihugu cy’Ubugande, asobanura ko inzuki ari ikinyabuzima kigira imyumvire nk’iy’abantu; zirumva, zirarakara, ziranababara, ibi ngo kubimenya bituma abavumvu bamenya uko bitwara mu gihe cyo guhakura, mu buryo butazibangamira.
Umuyobozi w’Akarere Rulindo Kangwagye Justus yatangarije IGIHE ko abona icyi kigo kizageza kuri byinshi abavumvu. Ati’ "Akarere ka Rulindo, kubera imisozi miremire n’amashyamba, kabereye ubworozi bw’inzuki, kandi n’ubuki bwaho bufite uburyohe bwihariye, kuba hagiye kubakwa icyigo cy’amahugurwa bizatuma umusaruro urushaho kwiyongera, n’ubuzima bw’abanyarulindo burusheho kuba bwiza’’
Yakomeje avuga ko ubuki bwagejeje byinshi ku bavumvu bo muri ako Karere, dore ko n’ubusazwe URwanda ar’Igihugu cy’amata n’ubuki.



















TANGA IGITEKEREZO