Bamwe mu bashoferi b’amakamyo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko gushyiraho ishuri ryigisha rikanahugura abashoferi byaba ari ikintu cyiza kandi gishobora gutanga umusaruro mu kurwanya impanuka za hato na hato z’amakamyo by’umwihariko ayo mu bwoko bwa HOWO.

Ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu bimaze igihe bihangayikishije Leta y’u Rwanda cyane ko umubare w’iziba n’abo zihitana ukomeje kwiyongera.

Umushoferi w’amakamyo atwara umucanga, umaze imyaka 14 akora ako kazi, Mwongera Mubarakh, kuri ubu afite ikamyo izwi nka Howo, yavuze ko nk’abashoferi basanga impanuka z’amakamyo zituruka ku kuba bagenzi babo nta mahugurwa ahagije baba bahawe.

Ati “Ikintu cy’impanuka zikunze kubaho ahanini ziterwa n’ubunararibonye bucye, uburambe bucye ku bashoferi bazitwara. Ugasanga ni ikibazo kiri ku bashoferi no kuri ba nyirazo bapfa gutanga akazi batitaye ku mushoferi bagahaye.”

Yakomeje agira ati “Ishuri ni ryiza kuko mu ishuri hari ibyo uhakura. Mu ishuri bazamwigisha gushyiramo vitesse no kuyitwara ariko ntibazamushyiriramo umuzigo. Icyo navuga ni uko bakegera abashoferi babimazemo igihe nabo bagafatanya mu gutanga amahugurwa muri rya shuri. Hari ukwigira ibyangombwa ukabibona no kuba umushoferi w’umunyamwuga biratandukanye.”

Umwe mu bagize ihuriro ry’abatwara amakamyo Sinotruck Drivers Family, rikorera ku Ruyenzi, Usengimana Claude, yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye no mu gihe iryo shuri ryaba ryabayeho.

Ati “Inzira twe tubona ikwiye ni ubufatanye. Uhereye ku mucuruzi w’ikamyo, uyigisha n’uyitwara. Umucuruzi kuko ari umushoramari ashobora kwgera ishuri kuko naryo ribikora ariko naryo ryasohora umuntu rikamuhuza n’abasanzwe batwara ya modoka kugira ngo mbere yo kujya mu muhanda abanze guhabwa imenyerezamwuga amezi runaka nk'uko no mu yindi mirimo bikorwa.”

Yatunze agatoki abakoresha batita ku bashoferi b’amakamyo ngo babahe ikiruhuko gikwiye ibintu bishobora kuba intandaro y’impanuka zayo.

Ku ruhande rw’abigisha ibinyabiziga nabo bahamya ko umushoferi ugiye gutwara ikamyo cyangwa n’ibindi binyabiziga akwiye kubanza kwihugura bityo ko iryo shuri rikwiye kubaho nkuko Umuyobozi wa Action Driving School, Amerika Fred abivuga.

Ati “Urebye no mu buzima busanzwe ikintu utamenyereye urabanza ukacyitoza, ukakimenya neza. Muri izi modoka zisanzwe ntiwava muri Benz ngo uhite utwara V8 utabanje gusobanukirwa ibyo ukora".

Yakomeke ati “Ntibivuze ko kuba ufite permis yo kuyitwara ngo uve kuri Dyna uhite winjira mu ikamyo nka Howo ikoresha imyuka, gufungisha moteri, na feri zisanzwe utabanje kubyitoza. Urabanza ukabyitoza ukabisobukirwa ukazajya mu kazi kawe ubyumva neza.”

Yavuze ko kuri we ishuri ryigisha abashoferi ryari rikwiye gushyirwaho ariko rikagirwa iry’abikorera bagaterwa inkunga na Leta mu kurushaho kubinoza neza no gutanga umusaruro

Umukozi mu kigo gicuruza ikamyo za Howo mu Rwanda, Sinotruk, Nsabimana Désiré, yagaragaraje ko abacuruzi biteguye kujyanamo na Leta mu mujyo wo gushyiraho ishuri rihugura abashoferi b’amakamyo kuko rikenewe cyane.

Yatangaje ko iki kigo nacyo cyatangije gahunda yo guhugura abashoferi basanzwe batwara kugira ngo barusheho kugira uburambe mu buryo buboneye bwo gutwara amakamyo.

Mu 2020 impanuka zo mu muhanda zavuye kuri 4160 zigera ku 8639 mu 2021, ndetse byageze ku wa 20 Ukuboza mu 2022 habarurwa izirenga 8000.

Izo mpanuka zahitanye abantu benshi barimo 629 mu 2020, 655 mu 2021, mu gihe byageze mu Ukuboza mu 2022 hamaze gupfa 687. Muri izi mpanuka inyinshi ni izagiye zikorwa n’amakamyo.

Abashoferi b'amakamyo bishimiye ko hajyaho ishuri ribahugura
Abashoferi b'amakamyo bishimiye ko hajyaho ishuri ribahugura
Amakamyo ni zimwe mu modoka zikunda gukora impanuka cyane
Amakamyo ni zimwe mu modoka zikunda gukora impanuka cyane