Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa, kuva yarangira mu myaka 24 ishize, haracyari abafite ingengabitekerezo yayo nk’uko byakunze kugaragazwa mu bihe bitandukanye na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Ubwo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), aba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) n’ab’ Ibiro by’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta (OAG), basobanurirwaga icyatumye habaho Jenoside ejo ku wa 9 Mata 2018, Obadiah Biararo, yavuze ko hakenewe gukorwa byinshi mu burezi.
Yavuze ko nyuma y’uko hamenyekanye ibyigishijwe kugira ngo hagere ubwo hakorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya noneho wo kwigisha urubyiruko amasomo meza kandi akiza.
Yagize ati “Nk’uko batubwiye, guhera mu 1931 indangamuntu yaje isobanura amoko, ubu rero niba abavutse muri iyo myaka bariho ibyagiye mu mitwe yabo ni ibiki? Ukamanuka ukagera mu 1957 na 1959; bamwe muri bo babimize bunguri abandi barabaza ariko habamo Jenoside yagiye ikorwa kugeza ejobundi.”
Yongeyeho ati “Kugira ngo rero bizave mu mitwe y’abantu, iryo shyano ryakozwe rivuye mu kwigisha n’ubundi gukiza iryo shyano bizava mbere na mbere mu kundi kwigisha kuzima, bigishije ibyo kwica, mwebwe rero muriho ubu nimwigishe ubuzima buzira uwo muze wo kwica.”
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibigo bya Leta bikorera ku Kimihurura (Rwanda Revenue Authority, Natrional Electral Commission & Office of the Auditor General) byateguye ibiganiro bihuriramo abakozi bose b’ibi bigo bigamije kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaganirizwa ku cyatumye Jenoside iba n’icyakorwa kugira ngo ntizongere kubaho ukundi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Twiyubaka.”



















TANGA IGITEKEREZO