Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09 Kamena 2017, mu Karere ka Gisagara, ubwo yari kumwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) abereye umunyamuryango, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe, aho ryakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Depite Mukabalisa aganira n’abaturage bo mu Mirenge ya Mamba na Kibirizi, yagarutse ku kibazo cy’amakimbirane akomeje kugaragara mu miryango, avuga ko gihangayikishije, agaragaza icyaba umuti wo kuyakumira.
Yagize ati “Ni ikibazo abantu bakwiye gukomeza gusesengura bakareba impamvu zikomeje kubitera kugira ngo noneho bagerageze kurwana n’izo mpamvu aho kurwana n’ibyo tubona by’ingaruka gusa.”
Mukabalisa yabwiye abaturage ko bakwiye kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko akomeje gutera ingaruka abana babakomokaho aho bamwe bajya kuba mu buzima bwo mu muhanda abandi bakajya kuba indaya cyangwa bagahunga imiryango yabo.
Yavuze kandi ko ayo makimbirane ari kubyara ingaruka mbi zirimo no kwicana kw’abashakanye cyangwa abana bakica ababyeyi babo, yongeraho ko kuba mu gihugu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda zitateguwe byaba bifitanye isano n’ayo makimbirane akomeje gufata intera mu miryango.
Yakomeje avuga ko muri iki gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 20 FFRP imaze ishinzwe, bari gutanga inyigisho ku miryango kugira ngo yite kuri icyo kibazo kandi bari kubikora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Uruhare rw’abanyamadini n’amatorero ni ingenzi
Depite Mukabalisa yavuze ko kugira ngo amakimbirane yo mu miryango akumirwe, nanone hakenewe uruhare rw’abanyamatorero n’amadini kuko bahura n’abantu benshi kandi babumva.
Ati “Twagerageje no kureba abafatanyabikorwa banyuranye, harimo n’abayobora amatorero n’amadini kubera ko babasha kubona abantu benshi, kugira ngo ibyo babibakangurire kuko abo bigisha baranabumva cyane. Dushaka ubufatanye n’inzego zose zishoboka kugira ngo icyo kibazo abantu bumve ko ari ikibazo kibangamiye umuryango n’iterambere ry’Igihugu cyacu”.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 FFRP imaze ishinzwe, abayigize bakoze ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gisagara, aho boroje inka 83 imiryango itishoboye yo mu mirenge ya Mamba na Kibirizi, batanga nibigega 10 bifata amazi, batanga ibikoresho by’ishuri ku bana 200 b’abanyeshuri ndetse batera n’ibiti byiganjemo iby’imbuto ziribwa.
Ibyo bikorwa byose babikoze ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Action Aid Rwanda, Plan Rwanda n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO