00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Mineduc ivuga kuri ruswa yagaragajwe mu nzego z’uburezi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 December 2021 saa 10:30
Yasuwe :

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miterere ya ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2021) bwagaragaje ko urwego rw’uburezi ruri mu zitangwamo ruswa ishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Muri uru rwego ruswa iri ku kigero cya 8,2% muri uyu mwaka ivuye kuri 6,9% yariho umwaka ushize. Byagaragaye ko yatanzwe n’abarimu basaba guhindurirwa ibigo bangana na 10, 6% mu gihe abanyeshuri bahuye na yo bangana na 13, 0%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko ibibazo bya ruswa mu barimu byakunze kugaragara uturere tucyishakira abakozi ariko ubu byakosowe.

Yagize ati “Urebye aho dushyiriyeho uburyo bwo gutanga akazi dukoresheje ikoranabuhanga, gukorera mu mucyo byariyongereye kurusha indi myaka yose. Ubundi byari byarahariwe uturere tukaba ari two twitangira ibizamini tukanabikosora. Aho ni ho hagaragaraga ruswa ku buryo wasangaga ari ikibazo gikomeye cyane.”

Yagaragaje ko ku banyeshuri boherezwa mu bigo hatabamo ruswa kubera ko abana basaba ibigo by’amashuri n’ibyo bifuza kuziga mbere yo gukora ikizamini gisoza icyiciro runaka. Yagaragaje ko hari ibyakorwa kugira ngo ibibazo bya ruswa byirindwe.

Ati “Icyakorwa ni uko amashuri yose yagira ubushobozi bungana. Murabizi ko twagiye twubaka amashuri hirya no hino kandi dukora ku buryo buri munyeshuri abanza guhabwa ishuri rimwegereye.”

Yavuze ko hari igihe abanyeshuri basaba ibigo baba benshi bikaba byatuma boherezwa kure y’iwabo abandi ntibahabwe ibigo bifuzaga bikagaragara nk’aho habayemo ruswa kandi ntayo.

Yatanze urugero rwo mu 2019 aho abanyeshuri 227.264 basoje amashuri abanza bifuzaga kwiga bacumbikiwe kandi imyanya yari ihari yari 21.000, abarangije icyiciro rusange basagaga ibihumbi 90 hari imyanya ibihumbi 60.

Ariko na none Baguma yavuze ko bishobora kuba ikibazo gushyira abanyeshuri bose aho bashaka bikaba byaba intandaro ya ruswa bityo ko kugira ngo byirindwe bisaba kugira amashuri akwiranye n’umubare w’abayakeneye.

Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko mu nzego z’uburezi hakwiye guhangwa amaso mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.

Yakomeje agira ati “…ugasanga umwana uvuye mu mashuri abanza umukuye i Kigali umwohereza i Rusizi, narwara bakagutumaho ntabwo uzamugeraho vuba.”

Yashimangiye ko aho ariho hari izingiro ryo gutanga ruswa kugira ngo wa mwana bamuvaneyo.

Ati “Nanjye sinakwemera ko umwana wanjye umujyana Rusizi, icyo gihe rero mu rwego rwo kurengera inyungu z’umwana wawe n’iyo utemera ruswa mu mahame yawe baba bagushyize mu buryo ushobora kuyitanga.”

Yakomeje agira ati “Ibyo bintu bikwiye gutekerezwaho, ntabwo ushobora gufata umugore wonsa ngo umukure kwigisha muri Gasabo umwohereze muri Kamonyi. Urumva se uwo mwana azamuha ibere? Azajya atega kangahe se, umushahara wose si ho uzashirira?”

TI-Rwanda yagaragaje ko muri rusange abanyarwanda bagera kuri 23% batanze ruswa bavuye kuri 19% bariho muri 2020.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages