Byatangajwe ku wa 31 Werurwe 2017, ubwo umuryango urengera abana n’ihuriro ry’abanditsi b’ibitabo by’abana bahembaga abanditsi, abashushanya n’amazu atangaza ibitabo by’abana bitwaye neza.
Musabeyezu Theogene, ushinzwe gusesengura no kuboneza ururimi rw’Ikinyarwanda muri RALC yasabye abanditsi ko bakwiye kwandika ibifasha abana.
Yagize ati “Icyo umuntu yakwitega ku banditsi, ni uko bandika koko ibintu byo gusoma. Inkuru koko ifite ireme, bakanabyandika neza.”
Micomyiza Isaie, ushinzwe ibikorwa by’ubwanditsi muri Edition Bakame yanahawe ishimwe ku gitabo ‘Uruhimbi rwa Nyanka’ yashimiye abateguye igikorwa cyo kubashimira avuga ko bibatera imbaraga bakabona ko ibyo bakora hari ababiha agaciro.
Micomyiza yavuze ko mu kugurira abana ibitabo hari intambwe ababyeyi bamaze gutera.
Yagize ati “Navuga ko hari intambwe imaze guterwa [..] Leta iradufasha bikajya mu masomero rusange no mu mashuri, navuga ko hari igihe kizagera umubyeyi akabona ko umwana akeneye gusoma nkuko akenera kurya.”
Twagiramungu Vincent, Umuyobozi w’ihuriro Nyarwanda ry’abanditsi b’ibitabo by’abana yavuze ko abanditsi bakiri bake.
Yagize ati “Kugeza ubu abanditsi baracyari bake n’abahari ubumenyi buracyari buke. Hakenewe kubakwa ubushobozi kugirango umwana igitabo kizamugereho gifite ireme.”
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Save the Children mu 2011, bwagaragaje ko 13% by’abana biga mu wa Kane w’amashuri abanza baba badafite ubushobozi bwo gusoma neza Ikinyarwanda cyigishwa mu mwaka wa kabiri no mu wa Gatatu, mu gihe abandi 13% badashobora gusoma neza amagambo 15 mu munota umwe.
Bwanagaragaje ko 40% y’abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza batabasha gusubiza neza ibibazo bijyanye n’ibyo baba bamaze gusoma mu mwandiko.
Abahawe icyemezo cy’ishimzwe (Cerificat): Munyurangabo Jean de Dieu, niwe wahawe ishimwe nk’umwanditsi mwiza ku gatabo kitwa ‘Sinzakwibagirwa Nshuti Nziza”, Regis Muhirwa yahawe ishimwe nk’umushushanyi mwiza ku gatabo cyitwa ‘Mama Niyanduje’ na Edition Bakame, yahawe igihembo nk’inzu yatunganyije igitabo cyiza, igitabo cyitwa ‘Uruhimbi rwa Nyanka’.



















TANGA IGITEKEREZO