Uyu mugabo watowe tariki 19 Ukwakira 2018 mu nama y’iri huriro ‘Union Francophone de Cyclisme’, yaberaga ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bufaransa, yemeza ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri uyu mwanya rwahawe mu buyobozi, harimo ubufatanye n’ibihugu bikomeye byateye imbere mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Kubona amahugurwa y’abayobozi n’abatoza, imyitozo y’abakinnyi ikomeye hanze y’u Rwanda ni bimwe mu byo u Rwanda ruzungukira muri uku gutorwa kwa Bayingana.
Bayingana avuga ko u Rwanda rwagiriwe icyizere n’ibihugu byinshi kubera uburyo rumaze imyaka mike rukina uyu mukino ariko ubu rukaba ari kimwe mu bihugu biyoboye Afurika.
Mu kiganiro na IGIHE, Bayingana yavuze ko atari we wagize igitekerezo cyo kwiyamamaza ahubwo ko abari bamushyigikiye babimusabye.
Yakomeje agira ati “U Rwanda ruzunguka kuko hazabaho ubufatanye n’ibihugu bikomeye mu kongera amahugurwa y’abatoza bacu, imyitozo y’abakinnyi, tunafatanye mu kongera ubushobozi mu gutegura amasiganwa kuko harimo ibihugu bifite inzobere.”
Union Francophone de Cyclisme, ni umuryango ugizwe n’ibihugu 33 birimo n’ibikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare nk’u Bufaransa, u Bubiligi, Canada, u Busuwisi na Serbia.
Muri uyu muryango umaze imyaka itanu ubayeho kuko washinzwe tariki 9 Ugushyingo 2014, Bayingana awuyoboye asimbuye umunya-Maroc, Maître Mohammed Ben El Mahi.



Ibitekerezo 0