Festival Panafricain du Cinéma et de la Télévision de Ouagadougou [FESPACO] ni iserukiramuco rya sinema ribera muri Burkina Faso mu Mujyi wa Ouagadougou rimwe mu myaka ibiri.
Ryatangiye tariki 23 Gashyantare 2019 rikazasozwa tariki 02 Werurwe. Ni ku nshuro ya 26 ribaye, bikaba bihuriranye no kwizihiza imyaka 50 rimaze ritangiye.
Muri uyu mwaka u Rwanda rwatumiwe nk’umushyitsi w’imena, aho rwaserukiwe n’abahanzi batandukanye barimo Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Nirere Shanel, Masamba, Mani Martin n’abandi.
Filime z’abanyarwanda eshatu ziri guhatanira ibihembo bitandukanye. Mercy Of Jungle ya Joel Karekezi iri mu cyiciro cya filime ndende, Icyasha ya Dusabejambo Marie Clementine iri mu cyiciro cya filime ngufi, mu gihe Inanga ya Jean Claude Uwiringiyimana ihatanye mu cyiciro cya filime mbarankuru.
Ambasaderi Kamanzi yavuze ko ubutumire u Rwanda rwahawe bufite agaciro kanini kuko hari icyo abakora sinema bazungukira kuri bagenzi babo bateye imbere muri iki gice.
Ati “Abitabiriye iri serukiramuco hari ibyo bafite basangira n’abandi baturutse mu bihugu bya Afurika. Nk’uko mubizi dufitemo abantu banyuranye bakora ibijyanye na sinema itangiye gushinga imizi ubu, hari filimi bazanye zizerekanwa. Igikuru ni uko abo bantu bose bakoresha uyu mwanya mu gutangira gutekereza gufatanya n’abandi baturuka muri ibi bihugu bamaze gutera imbere cyane mu rwego rwa sinema.”
Yongeyeho ko FESPACO ari umuyoboro mwiza yo kwerekana isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu rwego rwo gukurura abakerarugendo n’abashoramari.
Ati “Ibyo byose ni ibituma isura y’igihugu igaragara hirya no hino bifasha mu gukururira abanyafurika kutugana haba mu buryo bw’ubukerarugendo cyangwa mu ishoramri.
Bamba Bakary, umukinnyi wa filime akana n’umunyarwenya wubashywe ukomoka muri Côte d’Ivoire yavuze ko azafasha abakinnyi ba filime bo mu Rwanda bakagera ku rwego rushimishije.



















TANGA IGITEKEREZO