Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 14 Nyakanga ni yo yemeje ko habaho iyi Minisiteri nshya maze muri Nzeri inshingano z’ibigo bya leta birimo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’Ikigega cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Abarokotse Jenoside Batishoboye (FARG) zihurizwa muri yo.
Kuva iyi Minisiteri ishyizweho hagiye hibazwa ku mpamvu zayo n’icyo izunganira ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda dore ko raporo zitangazwa zerekana ko buri ku gipimo cyo hejuru.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 021/03 ryo ku wa 21 Ukwakira 2021, rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri MINUBUMWE rigaragaza ko iyi minisiteri izaba ifite abakozi bagera kuri 78.
Mu nshingano zayo harimo kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa politiki, ingamba, amategeko na gahunda by’Igihugu byerekeye kubungabunga amateka y’u Rwanda, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, guteza imbere ubuyobozi, gukumira jenoside, kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo no guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
MINUBUMWE igomba na none gushyira mu bikorwa ingamba zerekeye gufasha kubana neza hagamijwe gukiza ibikomere bituruka ku kugoreka amateka y’Abanyarwanda; guteza imbere umuco w’ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda binyuze mu burezi bwo mu mashuri no mu biganiro ku rwego rw’umuryango, urwa sosiyete sivile, urw’imiryango ishingiye ku myemerere, urw’inzego za Leta n’urw’iz’abikorera.
Mu bindi ishinzwe harimo gushyiraho ingamba zo kurinda no kubungabunga ibyagezweho birebana n’ubumwe bw’Abanyarwanda; guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
MINUBUMWE kandi ishinzwe kubungabunga no gusigasira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi; gukusanya no kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo inyandiko z’Inkiko Gacaca n’ibindi.
Ni yo izajya itegura ikanahuza ibikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gutoza abanyarwanda kugira ubumwe bushingiye ku ndandagaciro z’amateka nyakuri y’Igihugu n’iz’umuco nyarwanda muri rusange.
Ishinzwe guteza imbere umuco w’ubutore mu Banyarwanda b’ingeri zose; kubaka umuco w’ubumwe n’amahoro mu Rwanda binyuze mu kwigisha no mu biganiro ku rwego rw’umuryango, urw’amashuri, urwa sosiyete sivile, urw’imiryango ishingiye ku myemerere, urw’inzego za Leta n’urw’abikorera.
Ibindi wabisanga muri iri teka rya Minisitiri w’Intebe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!