00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyumba abanyeshuri ba VTC Karengera bararagamo cyafashwe n’inkongi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 13 July 2017 saa 02:27
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017, inkongi y’umuriro yafashe kimwe mu byumba abanyeshuri biga muri VTC Karengera, bararagamo hangirikiramo ibikoresho bitandukanye.

VTC Karengera ni ishuri ry’imyuga riherereye mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Iki cyumba cyararagamo abanyeshuri 64 cyatangiye gushya ahagana saa yine ubwo bari mu masomo; ibikoresho birimo ibiryamirwa birashya.

Umunyeshuri umwe wari wasigaye mu icumbi kubera ikibazo cy’uburwayi ni we watabaje ubuyobozi bw’ikigo ndetse anasohora matola 11 gusa, ibindi byose birimo ibyangombwa byabo, imyambaro, ibikoresho by’isuku birangirika.

N’ubwo nta makuru aremezwa ku cyateye iyi nkongi, birakekwa ko yaba yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, yatangaje ko nta muntu wakomerekeyemo usibye ibikoresho byangirikiyemo bitaramenyekana agaciro.

Nyuma y’iyi nkongi hashyizweho itsinda rishinzwe gukurikirana icyayiteye rigizwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), ubuyobozi bwa VTC Karengera n’ubwa Polisi y’igihugu ikorera muri aka karere ngo hamenyekane intandaro yayo. Abanyeshuri bahuye n’ikibazo bashakiwe aho bacumbikirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages