00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Idohoka mu burezi no gutakaza indangagaciro, intandaro y’icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 10 October 2014 saa 07:32
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame arahamagarira umuryango nyarwanda gusubiza amaso inyuma ukareba niba utarateshutse ku nshingano zawo zo kurera abana kuko ari byo nyirabayazana w’ibibazo by’ icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha n’izindi ngeso mbi.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Jeannette Kagame yavuze ko ibibazo byavuzwe haruguru bikomoka ku idohoka (…)

Madamu Jeannette Kagame arahamagarira umuryango nyarwanda gusubiza amaso inyuma ukareba niba utarateshutse ku nshingano zawo zo kurera abana kuko ari byo nyirabayazana w’ibibazo by’ icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha n’izindi ngeso mbi.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Jeannette Kagame yavuze ko ibibazo byavuzwe haruguru bikomoka ku idohoka ry’umuryango nyarwanda.

“Iyo turebye neza ibi bibazo usanga ahanini bishingiye ku ruhare rw’umuryango mugari, wadohotse, ndetse n’indangagaciro tugenda dutakaza”.

Yavuze ko iterambere ridafite indangagaciro, ari ryo ribyara ibibazo by’ihohotera, icuruzwa ry’abantu, gufata ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse n’ibindi.

Madamu wa Perezida Kagame yashimangiye ko hambere umwana yabaga ari uw’ umuryango, akagirwa inama kandi agahanwa n’umuntu wese umuruta atitaye ku isano bafitanye cyangwa ubucuti ariko ngo muri iki gihe bimeze nk’aho byahagaze bivuye ku iterambere abantu bagenda bageraho bashakisha icyazamura ingo zabo.

“Dukwiye kwisuzuma uburyo dukoresha umwanya wacu n’uko twunganirana nk’abashakanye kugirango uburere bw’abo tubyara burusheho kwitabwaho […]”.

Madamu Jeanette Kagame yasabye inzego zose bireba guhagurukira kurwanya icuruzwa ry'abantu

Jeannette Kagame asanga uruhare runini cyane cyane mu gukumira ibyo bibazo rushingiye ku muryango; avuga ko ababyeyi bakwiriye gusuzuma uburyo barera abana, uburyo babamenyesha icyizira n’icyitazira ndetse n’uburyo bwo gushaka imitungo bunyuze mu mucyo, yongeraho ati “Bavuga ko uburere buruta ubuvuke, igiti kigororwa kikiri gito kandi umwana apfa mu iterura […]”.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel Gasana atangaza ko muri iki gihe ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kimaze gufata intera ndende, kugeza ubwo nyuma yo guhohotera umuntu banabyaza umusaruro ibice bimwe by’umubiri we mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati “[…] kandi iyo bagutwaye bamaze kuguhohotera igihe kinini hari igihe bagukuramo impyiko bakazigurisha kuko zihenda mu bihugu byateye imbere”.

IGP Gasana avuga ko iki cyaha kiri ku mwanya wa gatatu mu byaha byinjiza amafaranga menshi ku isi nyuma y’icuruzwa ry’intwaro n’ibiyobyabwenge kuko ku mwaka kinjiza akayabo k’amafaranga miliyoni 38.

Perezida Paul Kagame nawe yagaragaje ko iki kibazo giteye inkeke kandi ko gikwiye kwamaganwa ubwo yagikomozagaho mu muhango wo kurahiza abayobozi byashya tariki ya 18 Kanama 2014.

Yagize ati “Ubu bucuruzi bwibanze cyane ku bana b’abakobwa, bashimutwa bakagirwa ingwate. Gucuruza umuntu! bacuruza umuntu bate? […] Uko bagura imyenda cyangwa ibyo kurya! Ntabwo abantu babereyeho gucuruzwa.”

Umunsi umwe nyuma y’uko Perezida Kagame agaragaje ko icuruzwa ry’abantu rigomba guhagarara, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo nawe tariki ya 19 Kanama yanditse ku rubuga rwa Twitter avuga ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose ngo rurandure icuruzwa ry’abakobwa.

Yabageneye ubutumwa agira ati “Bana bacu b’abakobwa mwirinde ababashuka babajyana mu mahanga kubagurisha! Ubuzima bwanyu n’umubiri wanyu bifite agaciro kurusha amafaranga”.

Raport ya Unicef yo muri 2007 yerekana ko ku rwego rw’isi, buri mwaka abana bageze kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 bashorwa mu icuruzwa ry’abantu kandi no mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara naho iki kibazo kimaze gufata indi ntera.

Mu bantu bacuruzwa buri mwaka, abagera ku bihumbi 50 bajyanwa muri Amerika n’u Burayi, baba bakuwe muri Afurika no mu bindi bihugu bikennye byo ku isi.

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri 2009 kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 153 bari mu matsinda 36 bacurujwe cyangwa bashatse gucuruzwa bakagarurwa hamaze kumenyekana ibihugu barimo. Ibihugu usanga bajyanwamo ni Uganda Tanzaniya, Zambia ibihugu by’Ubumwe bw’Abarabu n’ibindi.

Nk’uko byagaragajwe ko imizi y’ibi bibazo ikomoka mu miryango kandi bikibasira urubyiruko, Madamu Jeannette Kagame asanga mu kugikemura buri wese akwiye kumva ko kurera bimureba, ati “Dukomeze tuzirikane ko twese dusangiye inshingano yo kurera, kandi kurera ntibivuga kwita ku wo wabyaye gusa, ahubwo ni ukurerera u Rwanda […]”.

Abayobozi nabo basabwe kwihutisha ikemura ry’iki kibazo ndetse no guhana bihanukiriye abagize uruhare muri ibi byaha byoreka urubyiruko.

“[…] twumve uburemere bw’ iki kibazo, twumve ko nta Rwanda rw’ejo hazaza rwabaho niba urubyiruko rwacu ruri kuducika […] dukwiye kongera ingufu mu kwihutisha gukemura ikibazo aho cyagaragaye nta kujenjeka kandi uwabigizemo uruhare uwo ari we wese akabiryozwa”.

Jeannette Kagame yasobanuriye urubyiruko ko rukwiriye kugira indangagaciro no kumenya uburyo bunoze bwo kugera ku butunzi dore ko abenshi ari bwo baba baharanira.

Yabageneye ubutumwa bugira buti “[…] mwihe agaciro mwumve ko kugira ubuzima bwiza cyangwa ubutunzi biharanirwa kandi bikagerwaho ariko umuntu anyuze mu nzira nziza”.

Yabasabye kwirinda kwiyahuza ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuko nta cyiza byabazanira uretse kubangiriza ubuzima gusa.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateraniyemo abayobozi ku nzego zose barebwa n’iki kibazo berekana imbogamizi n’ibikorwa ngo iki kibazo kirandurwe.

Muri iyi nama hagaragajwe ko zimwe mu mbogamizi zituma iki kibazo kitarimbuka harimo kuba nta makuru ahagije abantu bafite aho usanga kubera ubukene urubyiruko rushukishwa amafaranga rukishora mu nzira rutazi, kuba hari abahisha amakuru bakanga gutanga ubuhamya bityo no guhana abagaragaye muri ibyo byaha bikagorana kuko nta bimenyetso bifatika bibashinja.

Andi mafoto...

Madamu Jeannette Kagame n'abandi bayobozi mu nama nyunguranabitekerezo
Abayobozi bemeranyije ku ngamba zo kurwanya icuruzwa ry'abantu
Iyi nama yabereye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame yahaye abandi bayobozi impanuro ku kurwanya icuruzwa ry'abantu

Mushobora gukanda hano mukareba andi mafoto.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages