Aba bamaze imyaka ine bigishwa imyuga mu magororero ya Musanze, Nyagatare na Miyove bigizwemo uruhare na Caritas ya Diyosezi ya Byumba, biyemeje gutandukana n’ibyaha byatuma basubira kugororwa.
Kuwa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, ubwo Diyosezi ya Byumba yatahaga irerero ry’abanyabibazo [Incubation Center], ryubatswe mu murenge wa Byumba, mu kagari ka Gisuna, Musenyeri Musengamana yasabye abafunguwe kubyaza umusaruro imyuga bize.
Ati "Ntabwo gutera imbere bisaba ibintu byinshi cyane, bisaba ubwenge n’umutima. N’igiceri cy’ijana gishobora kubyara Miliyoni. Tumuritse igikorwa kizabafasha kububaka mu bice bitandukanye by’ubuzima bwanyu, ariko namwe muri mu bavuye kugororwa, musabwa gukoresha ubumenyi mwahawe, ejo hanyu harahari nta mpungenge".
Yabasabye kuba intangarugero no kwiteza imbere, ku buryo mu gihe runaka yazasubirana nabo mu magororero bahozemo bagatanga ubuhamya bw’uko bameze neza.
Mukapasika Françoise avuga ko yageze mu igororero rya Musanze ashinjwa ubujura, agafungwa kubera icyaha yari yakoze.
Yavuze ko mu igororero rya Musanze yahahuriye n’amahugurwa ya Caritas Rwanda ya Kiliziya Gatolika, amufasha kwiga byinshi byamuteza imbere.
Ati "Caritas ya Byumba yanyigishije kudoda imyenda none bampaye n’imashini izamfasha gukorera mu rugo aho ntuye. Kubera ko ntari mfite n’aho kuba bampaye amabati nishakira amatafari, kuri ubu ngiye kwirwanaho kandi sinzongera gusubira kwiba, imashini bampaye ntabwo nzayipfusha ubusa, izamfasha kurera abana banjye".
Undi mugororwa utashatse gutangaza amazina ye, ashima ko yigishijwe ubwubatsi na we akaba yahawe ibikoresho bimuherekeza mu mwuga wo kubaka, ndetse bikazamurinda gushyira amaboko mu mifuka, ahubwo agakoresha ubumenyi yahawe.
Ati "Ntacyo twashinja kiliziya Gatolika, baratwigishije kandi twari abanyabyaha, ariko kugira ngo tutazabisubiramo badutekerejeho nk’abihayimana, banga kuturekura nubwo twari intama zazimiye, gusa nyuma yo kwigishwa kubaka ngahabwa n’ ibikoresho bizamfasha, sinteganya kuzasubirayo ukundi".
Iki kigo Kiliziya Gatolika yatashye gifasha abantu bafite ibibazo bitandukanye byugarije imibereho yabo, aho kizajya gitanga ubujyanama no guhumuriza abihebye, bakanigishwa imyuga itandukanye.
Imyuga izigishirizwamo irimo kudoda, gukora imigati, gukora imisatsi n’iyindi. Abazajya barangiza kwiga neza bazafashwa gushakirwa amasoko mu rwego rwo kubakurikirana ngo bahindurirwe imibereho, barusheho gutera imbere.
Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Byumba, Padiri Nzabonimana Augustin, avuga ko mu gihe cy’imyaka ine bamaze guhugura abasaga 2000, babigisha uburyo abagororwa basubira mu buzima busanzwe.
Ati "Impamvu twatashye iki kigo ni uko hari igihe abantu bava kugororwa usanga hari abakenera ubundi bufasha, umuntu wese ufite ikibazo, ubuzima yumva bwanze, azajya aza hano tumuvure, kugeza asubiye mu bandi".
Yongeraho ko iki kigo kidafasha abavuye mu magororero gusa, n’undi wese bazabona akeneye ubufasha bazamwiyegereza mu bushobozi bafite bamuhumurize, byaba ngombwa akanigishwa imyuga ihakorerwa.
Padiri Nzabonimana avuga ko mu igororero rya Nyagatare hagororerwayo abana gusa, bakaba barabigishije imyuga y’ ububaji, kudoda, kubaka no gutunganya imisatsi.
I Musanze babigishije ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, gukora imigati n’ubudozi kimwe n’abari mu igororero rya Miyove, bahabwa n’izindi nyigisho zizabafasha mu buzima bwa buri munsi hagamijwe kubarinda gusubira mu byaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!