00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cya litiro ya lisansi na mazutu cyongerewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2017 saa 10:55
Yasuwe :

Urwego Rugenzura Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko igiciro cya lisansi mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenga 993 Frw kivuye kuri 969 Frw naho Mazutu ntirenge 954 Frw ivuye kuri 950 Frw.

Muri Nyakanga 2017 nibwo RURA yaherukaga gutangaza ko igiciro cya litiro ya lisansi aho cyari cyabaye amafaranga 969 Frw avuye ku 1002 Frw. Icyo gihe hari habayeho igabanuka ry’amafaranga 33 Frw.

Mazutu yari yashyizwe ku mafaranga 935 y’u Rwanda kuri litiro ku muntu uyiguriye mu mujyi wa Kigali ivuye kuri 950 Frw.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri 2017, yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali, litiro ya lisansi itagomba kurenga amafaranga 993 naho Mazutu ntirenge amafaranga 954 kuri litiro.

RURA itangaza ko uku kuzamuka byatewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga, kandi ko nta ngaruka bifite ku giciro cy’ingendo.

Uku gukomeza kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bibaye mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, Umuryango w’ibihugu bicukura peteroli (OPEC), washyize umukono ku masezerano yo kugabanya ingano y’iyo byacukuraga ku munsi mu gihe cy’amezi atandatu.

Aya masezerano kandi yanashyizweho umukono n’ibindi 11 bitari muri OPEC, hagamijwe kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byose byari byaramanutse kuva mu ntangiriro za 2015.

Urubuga MarketWatch rugaragaza ko aya masezerano yatumye igiciro cy’akagunguru ka peteroli karimo litiro 50 kizamuka cyane, ku buryo ubu kageze ku madolari 57, bivuye ku madolari ari hagati ya 50-53 kariho mu mpera z’umwaka ushize. Mu ntangiriro z’umwaka za 2016 kaguraga amadolari 27.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuzamuka cyane hagati ya 2007-2014, ubwo igiciro cyageraga hafi ku madorali 100 ku kagunguru biturutse ku mvururu zari mu bihugu biyicukura.

Mu Rwanda ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane muri Werurwe 2014, icyo gihe litiro ya lisansi yaguraga amafaranga 1030.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages