Nyuma yo gusohoka kw’inoti nshya ya 500 yakuweho ururimi rw’Igifaransa, ubu noneho hemejwe inoti nshya y’amafaranga 2000 n’iya 5000 zizasimbura izisanzweho. Nazo ntizizagaragaraho ururimi rw’Igifaransa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ugushyingo 2014 iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe imyanzuro inyuranye irimo no kwemeza “Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000 FRW) n’iy’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000 FRW) zifite agaciro mu Rwanda”.
Twageregeje mu nzira nyinshi kandi zinyuranye kuvugana n’abo muri Banki Nkuru y’u Rwanda ngo baduhe amakuru arambuye ku noti nshya yemejwe, ntitwabasha kuyabona kuko Guverineri John Rwangombwa ari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, naho Visi Guverineri Dr Monique Nsanzabaganwa akaba ari mu kiruhuko.
Ari ushinzwe gutanga amakuru muri BNR (Doreen Makumi) n’Umunyamabanga wihariye wa Guverineri (Josiane Ingabire) badutangarije ko nta wundi ufite ububasha bwo gutanga amakuru mu izina rya BNR, bityo ayo makuru agakomeza kugirwa ibanga, kugeza igihe inoti nshya zizasohokera. Ingabire Josiane yongeyeho ko nibadukenera bazatwihamagarira.
Byatumye twifashisha ibyo twabwiwe na Guverineri John Rwangombwa ubwo hahindurwaga inoti ya 500 (muri Nzeli umwaka ushize), ikavanwaho ururimi rw’Igifaransa igasigaraho gusa urw’Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Guverineri John Rwangombwa yari yarabiteguje
Mu kibazo cyabazaga impamvu inoti nshya ya 500 FRW itagaragaraho indimi eshatu zemewe mu itegeko nshinga ry’igihugu, Guverineri Rwangombwa yavuze ko atari ngombwa ko indimi zose zikoreshwa mu gihugu zijya ku noti, kuko ngo no mu bindi bihugu batarundanyiriza indimi bakoresha zose ku noti imwe.
Icyo gihe yakomeje agira ati: “Mu Rwanda twahisemo gushyira ku noti indimi zikoreshwa na benshi, cyane cyane mu by’ubucuruzi (Business) Ikinyarwanda nticyaburaho nk’ururimi rw’igihugu, naho Icyongereza ni ururimi rw’ubucuruzi, namwe murabizi…”. Abajijwe ku zindi noti zikigaragaraho indimi eshatu, icyo gihe Guverineri Rwangombwa yavuze ko Igifaransa kidakenewe ku noti nshya ya 500 ko no ku zindi gisigayeho kizakurwaho nizongera kuvugururwa.
Aho tubonera andi makuru mashya avuye mu nzego zemerewe ubuvugizi bwa Banki Nkuru y’Igihugu, turayabagezaho.



















TANGA IGITEKEREZO