00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe kizagera ibihugu bya EAC bikoreshe indangamuntu mu rujya n’uruza rw’abaturage babyo?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 November 2023 saa 12:35
Yasuwe :

Kuva mu 1967, ku bwa Julius Kambarage Nyerere, Jomo Kenyatta na Milton Obote, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba [EAC] uracyarwana no gushyira mu bikorwa amasezerano, amategeko n’amateka ashyirwaho n’ibihugu binyamuryango.

Nyuma yo gusubukura ibikorwa byawo mu 1990, aho byari byarahagaritswe mu 1970, EAC yakomeje kurwana no gukabya inzozi z’abagabo b’intwari barimo Mwalimu Nyerere baharaniye ko ubaho.

Nk’umuryango washinzwe hagamijwe ukwihuza kw’ibihugu byo mu Karere, biragoye kumva ko hashize iyo myaka yose, abaturage b’ibihugu binyamuryango bagisabwa uruhushya rw’inzira [Passport] mu migenderanire.

Nk’urugero, Umunyarwanda ushaka kujya i Burundi, Tanzania na Kenya asabwa uruhushya rw’inzira (Passport cyangwa Laissez Passé).

Bitandukanye ariko no kujya muri Uganda kuko ho Umunyarwanda asabwa kuba afite indangamuntu gusa.

Ku rundi ruhande ariko, amasezerano ashyiraho EAC ateganya ko habaho gufungura urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abantu, serivisi, imari n’uburenganzira bwo gushinga ibikorwa bibyara inyungu.

Kuba imigenderanire ikirimo imbogamizi hagati y’ibihugu bya EAC ni ikibazo Abadepite bagize Inteko Ishinga Amateko y’uyu Muryango, EALA, bavuga ko gikoma mu nkokora ukwihuza nyako kikanadindiza urujya n’uruza rw’abantu.

George Stephen Odongo uhagarariye Uganda muri EALA, yavuze ko Afurika yose ifite amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika kandi ibihugu byose bya EAC byarayasinye ndetse birayemeza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali ku wa 27 Ugushyingo 2023, yagize ati "Mu mahame agenga ayo masezerano, ibihugu byose byemeranyije ko ari ngombwa korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, abantu bakagenderanira nta nkomyi.’’

Yavuze ko igihe ibihugu byose bizumva ko bigomba kubahiriza ayo masezerano bikemera ko habaho gukoresha indangamuntu mu migenderanire, ibihugu bizaba byageze ku kwihuza kuzuye.

Ati "Nk’uko mubizi turi ibihugu byigenga kandi buri cyose gifite uburenganzira bwo kugenzura ibintu byose mu gihe gishyira mu bikorwa amasezerano kiba cyarasinye. Inama dutanga ni uko habaho kubiha igihe kugira ngo byitegure, kubera ko hari ibyo bigaragaza birimo umutekano."

"Tanzania n’u Burundi birimo gukora ku bisabwa no kugenzura ku buryo nibiramuka bishyizeho ugukoresha indangamuntu ku binjira mu gihugu cyabo bitazateza ikibazo umutekano wabo cyangwa ibindi bagaragaza."

George Stephen Odongo yavuze ko bifuza ko abaturage bagenderana byoroshye hakoreshejwe indangamuntu.

Ati “Ariko ni ikibazo cy’umutekano, ni ikibazo cyo kureba niba ibihugu binyamuryango byiteguye. Ni ingenzi ko tureba niba abaturage bacu bafite umutekano kandi batekanye.’’

"Nk’abagize EALA, nk’abanyamuryango ba EAC turakomeza gusaba ibihugu binyamuryango ko bishyira mu bikorwa amasezerano cyangwa amategeko atandukanye atorwa, tugashyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho EAC, kugira ngo ayobore ukwihuza kwacu."

Ikindi kibazo gikomeye mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa n’amasezerano ashyiraho EAC ni icy’ingendo usanga hari n’aho zihenze kurusha uko umuntu yava mu Karere akagera i Burayi.

Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph, yavuze ko iki ari ibibazo gikomeye ariko nk’Abadepite bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo n’amasezerano ashyirwe mu bikorwa.

Ati "Abantu babishinzwe barimo kubikoraho kandi dutegereje ko vuba aha ibisubizo bizaboneka kandi birashoboka cyane."

Kugeza ubu EAC igizwe n’ibihugu umunani nyuma yo kwinjiramo kwa Somalia yemerejwe i Arusha ku wa 25 Ugushyingo 2023. Yasanzemo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abadepite ba EALA basanga hakwiye kwihutisha uburyo bwo koroshya urujya n'uruza rw'abaturage ba EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages