Ubusanzwe itariki ntarengwa yari 31 Ukuboza 2021, ariko mu itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi rigaragaza ko iyi tariki yongereweho ikagirwa 31 Mutarama 2022.

Iyi Minisitiri kandi yavuze ko imisoro izatangwa itahindutse kuko hazatangwa nk’iyatanzwe mu mwaka ushize, bivuze ko hazagenderwa ku misoro yatanzwe mu 2019.

Yagize ati “Umusoro ku butaka w’umwaka wa 2021 uzishyurwa hagendewe ku bipimo byakoreshejwe mu kwishyura umusoro w’umwaka ushize wa 2020.”

Yavuze ko abatanze imisoro irenze iyari iteganyijwe umwaka ushize, mu kwishyura imisoro y’uyu mwaka bazahera kuri ayo yatanzwe mbere.

Ati “Nk’uko byari byatangajwe umwaka ushize, abishyuye umusoro w’ubutaka wa 2020 urenze uwasabwaga, bazishyura umusoro w’uyu mwaka wa 2021 bahereye ku mafaranga y’ikirenga bishyuye ku musoro w’umwaka wa 2020.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kandi yatangaje ko mu 2022 ari bwo hazashyirwaho ibiciro bishya by’imisoro ku butaka bikazashingirwaho hishyurwa umusoro w’uwo mwaka.

Ubwo hashyirwagaho ibiciro bishya by’imisoro ku butaka mu 2020, byateje impaka nyinshi cyane ko Covid-19 yavuzaga ubuhuha, icyo gihe Leta yafashe ingamba zo kwishyuza umusoro hagendewe ku musoro wo mu 2019, aho abantu babarirwaga hagati ya 0 na 80 Frw aho kuba hagati ya 0 na 300 Frw.

Igihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro ku butaka cyongerewe
Igihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro ku butaka cyongerewe