{Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas yatangaje ko nta ruhare rutaziguye abayobozi b’uturere twa Karongi na Nyamasheke bagize mu gucunga nabi umutungo w'uturere bayoboye, ariko ko bashobora kuba barakomanzwe n’umutimanama wabo kubera igihombo cya miliyari ebyiri cyabonetse mu turere bari bayoboye.}
Ku wa kane tariki ya 8 Mutarama 2015, abayobozi b’uturere twa Nyamasheke na Karongi, Kayumba Bernard na Habyarimana Jean Baptiste bemerewe kwegura na njyanama babisabye ku “mpamvu zabo bwite.”

Mu kiganiro na Radio Ijwi rya Amerika, Guverineri w’Intara y’Uburengerezuba Mukandasira Caritas yavuze ko igenzura bise ‘Operation Jabo’, bitiriye Jabo Paul Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi ntara, ryagaragaje ko uturere twa Rusizi na Nyamasheke buri kose kahombye miliyoni 700 muri serivisi y’ubwisungane mu kwivuza.
Iryo genzura ryagaragaje ko akarere ka Karongi katahuwemo igihombo cya miliyoni ziri hagati ya 400 na 300. Yose hamwe akaba asaga miliyari na miliyoni 500.
Mukandasira yemeza ko nubwo aba bayobozi b’uturere beguye ku mpamvu zabo bwite n’umutimanama wabo ushobora kuba warabigizemo uruhare nyuma yo kubarura umutungo bagasanga waracunzwe nabi cyane muri serivisi za mituweli.
Yagize ati “Iyo umuntu yeguye ku bushake bwe ubwo aba afite n’ikibumuteye. Icyo twabonye ni amakuru tuyashyikiriza inzego zishinzwe kuyacukumbura. (Kwegura) byaterwa nabo n’umutimanama wabo ntaho byagaragaza uruhare rwabo mu buryo buri buziguye”
Mukandasira yakomeje avuga ko intara yayoboye yakoze akazi kayo ko kumenya aho igihombo kiri n’icyagiteye, ikaba itegereje izindi nzego zishinzwe gukurikirana icyo kibazo.
Ati “Twakoze ibarura rya mituweli, ibimenyetso biragaragaza ko hari ahagiye habura amafaranga mu buryo butandukanye. Icyo twabonye ni amakuru, umurimo wari urangiye, kumenya mbese amakosa yakozwe na nde, byagenda gute?”
Nubwo abo bayobozi b’uturere bamaze kwegura, umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba abona nta mpungenge ko ubwegure bwabo bwatera icyuho gikabije.
Ati “abahari barareba uburyo bakora imirimo yari isanzwe ikorwa ku buryo nta kiri buhungabane.”
Iryo genzura ryakozwe nyuma yuko guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro ko umusanzu wa mituweli uvanwa muri Minisiteri y’Ubuzima ukimurirwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB.
Ikibazo cy’igihombo cya miliyari zijya kugera kuri ebyiri cyagaragaye mu turere tw'intara y’Uburengerazuba kigomba gukemuka mbere y’uko gahunda za mituweli zoherezwa muri RSSB.
Mukandasira yatangarije The Newtimes ko ubwitabire bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza muri iyo ntara bugeze kuri 78%, umubare uri hejuru y’impuzandengo ya 73% mu gihugu hose mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2013/2014.
Kugeza ubu bamwe mu bafite aho bahurira na mituweli mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Ibitekerezo 0