Uyu mugambi ngo ubaye usubitswe mu gihe cy’umwaka mu gihe iyi kompanyi igishaka kongera kwiyubaka.
Nkuko byari biteganyijwe, Uchumi supermarket yagombaga gufungura amaduka abiri mu mezi abiri rimwe mu Karere ka Musanze, irindi mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali hamwe n’ishami ryayo rikuru ryagombaga kubakwa ahahoze ETO Muhima mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inyubako bya Uchumi i Kigali, Charles Haba avuga ko bamenyeshejwe ko iyo mishinga yose yabaye ihagaritswe nibura mu gihe cy’umwaka.
Uguhagarika ibikorwa by’inyubako Uchumi yari kuzakoreramo bikurikiranye n’amashami yayo yafunzwe mu bihugu bya Uganda na Tanzania.
The New Times ivuga ko Ubwo yafungwaga muri Uganda Abagande bayireze kuba yarafunze ku buryo butemewe n’amategeko kuko itabanje kumenyesha abakozi ko igiye guhagarika imirimo mbere y’igihe.
Uchumi kandi yafunze imiryango muri Tanzania havuka ibibazo hakaba hari n’ibirego by’ubwambuzi yakoreye abayigemuriraga n’abakozi ihanganye na bo kubera kubirukana bitemewe n’amategeko.
Umuyobozi wa Uchumi, Dr. Julius Kipng’etich mu kiganiro n’abanyamakuru muri Kenya yasobanuye ko amashami iri soko ryafunguye muri ibi bihugu byombi atigeze yunguka mu gihe cy’imyaka itanu bivuze ko byahombyaga umushinga w’ibikorwa byayo byose muri rusange.


















TANGA IGITEKEREZO