00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Igihugu kiratera imbere, utazasoma azasigara” - MINISPOC

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 16 February 2015 saa 09:05
Yasuwe :

Ubwo hafungurwaga isomero rusange mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Minisiteri ya Siporo n’Umuco yahwituriye abanyarwanda bose gugira umuco wo gusoma, kuko uburyo igihugu gitera imbere, udasoma we asigara inyuma.

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2015, ni bwo hatangijwe icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo (Book and reading Festival), insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Dusome duharanira kwigira”.

Oleg Olivier Karambizi, Umukozi ushinzwe isakaza n’imenyekanishabikorwa mu isomero rikuru ry’Igihugu, wari ntumwa ya Minisiteri ya Siporo n’umuco muri uwo muhango, yagaragarije abari aho ko icyo bazatoza abana ari cyo bazaba cyo.

Yagize ati “Umwana numukundisha gusoma azakura abikunda, Igihugu kiratera imbere utazasoma azasigara.”

Oleg Olivier Karambizi wari uhagarariye MINISPOC mu gutangiza icyumweru cyo gusoma mu karere ka Rulindo

Yongeye ko ababyeyi bakwiriye guha abana imikoro yo gusoma, bakaza kubabwira ibyo basomye, bityo bakajya bagana isomero atari ugupfa kugenda gusa ahubwo bafite icyo bari bukuremo.

Abaturage ba Rulindo basabwe kuyoboka isomero bagaharurukwa inkuru mbarirano

Ubwo hafungurwaga isomero rusange mu Murenge wa Base, Niwemwiza Emilienne, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rulindo yasabye abaturage kugana iryo somero begerejwe, kuko ari bwo bazaca ukubiri n’inkuru mbarirano bakajya bavuga inkuru bisomeye ubwabo.

Ati “Iri somero rizarinda abaturage inkuru mbarirano kuko n’ubwo twishimira inkuru mbarirano, ariko iyo wazisomeye birushaho kuba byiza.”

Niwemwiza yongeye ho ko mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Rulindo kari kuri 85% by’abantu bazi gusoma no kwandika, akaba ari yo mpamvu katoranyijwe gutangirizwamo icyumweru cyo gusoma no kwandika ku rwego rw’Igihugu.

Isomero ryahawe abaturage bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo ririmo ibitabo by’amoko yose ubuzima, ubuhinzi, ubworozi, amateka, ubumenyi bw’isi, inkuru zishushanyije n’izindi, ibitabo bikaba biri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.

Buri Murenge mu Karere ka Rulindo ufite isomero rusange ryashyiriweho abana n’abakuru bazi gusoma, ndetse n’abiga muri za Kaminuza bashobora kuza gutira ibitabo bagakora ubushakashatsi bwabo kuko iryo somero rifite umukozi uhoraho.

Gusoma si iby'abaminuje gusa, n'abazi gusoma no kwandika bize make bagomba gusoma

Abaturage baganiriye na IGIHE batangaje ko umwanya wo gusoma bagiye kujya bawushyira muri gahunda zabo z’imirimo ya buri munsi kuko ari ingirakamaro.

Pelagia Mukarukundo ni umuhinzi yagize ati “Mu kazi kanjye nzajya nshyiramo n’umwanya wo gusoma kuko bituma umuntu yunguka ubumenyi, n’iyo yaba isaha imwe y’ikigoroba yangirira akamaro”.

Icyumweru cyahariwe umuco wo gusoma no kwandika cyatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo tariki 16 Gashyantare 2015, Kuwa 17 Gashyantare 2015 ibikorwa bikazakomereza mu Karere ka Kayonza mu Burasirazuba, kuwa 18 bikomereze mu Majyepfo, kuwa 19 hazaba hagezweho intara y’Uburengerazuba, iki cyumweru kikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali kuwa 20 Gashyantare 2015.

Niwemwiza Emilienne umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imiberehomyiza y'abaturage

Mu bikorwa biteganyijwe harimo amarushanwa yo gusoma no kwandika imivugo, bizitabirwa n’abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Hazanatangwa ibitabo, hakorwe ingendo zigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, imurikabitabo, gusura amasomero n’ibindi bigamije gushishikariza abantu kugira umuco wo gusoma

Abaturage bahamagariwe gusoma, banerekwa uburyo bikorwamo kugira ngo uzabe umurage bazasigira abana babo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages