00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihugu kirimo ruswa ni nk’umwana urwaye bwaki - Ingabire Immaculée

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 November 2018 saa 06:39
Yasuwe :

Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kutarebera umuntu utanga n’uwakira ruswa cyangwa ngo narwo ruyijandikemo, kuko idindiza iterambere ry’igihugu kikamera nk’umwana urwaye bwaki udashobora gukura.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (TIR), Ingabire Marie Immaculée, yahaye urubyiruko izo mpanuro ubwo rwari rukoraniye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2018.

Ni mu gihe hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Uretse abari bakoraniye muri ULK, hari abandi bifatanyije nabo bari muri IPRC Gishari na UTB Rubavu, bakurikiranaga uyu muhango hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu munsi ngarukamwaka, Afurika mu 2018 yihaye insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’ijwi ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa.’

Ingabire yabwiye uru rubyiruko ko ubushakashatsi bugaragaza ko narwo ruyitanga, byagera ku bakobwa ugasanga ivugwa cyane ni ruswa y’igitsina nko mu gushaka akazi, amacumbi n’amanota ku banyeshuri n’ibindi.

Yababwiye ko igihugu kirimo abantu batanga n’abaka ruswa kidashobora gutera imbere, kandi ko ari ikibazo Afurika ifite, urubyiruko rugomba guhangana nacyo.

Ati “Ruswa rero, idindiza iterambere rirambye ry’igihugu. Igihugu kirimo ruswa, cyamunzwe na ruswa ntabwo gishobora gutera imbere. Icyo cyo rwose ndakibahakaniye. Ni nk’umwana urwaye bwaki, ntashobora gukura.”

Ingabire yavuze ko nk’abanyeshuri batanze ruswa bagahabwa amanota y’ubuntu, bakarangiza kwiga nta bumenyi bubemerera guhangana ku isoko ry’umurimo bafite, byaba ari n’igihombo ku gihugu kuko kitabona abakozi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko, Bigenimana Emmanuel yavuze ko urubyiruko rugize igice kinini cy’abatuye Afurika, rukaba ari zo mbaraga itezeho iterambere rizatuma ica ukubiri n’inkunga z’amahanga.

Yakomeje agira ati “Imbere heza h’u Rwanda hari mu maboko yanyu. Hari benshi batashoboye kuza muri Kaminuza, aya mahirwe adasanzwe adushyira mu mwanya wo kuzabazwa byinshi bidasanzwe harimo no guhagarika ruswa mu Rwanda no muri Afurika.”

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko igihugu kirimo ruswa, ku mwaka ubukungu bwacyo busubira inyuma ku kigero kiri hagati ya 0.5 % na 1%.

Byagaragaye kandi ko buri mwaka miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ziburirwa irengero muri Afurika, mu gihe 43 % by’abaturage bayo bugarijwe n’ubukene.

Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ya 2017, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kurwanya ruswa nyuma y’Ikirwa cya Maurice na Cap Vert.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko, Bigenimana Emmanuel yavuze ko urubyiruko rugize igice kinini cy’abatuye Afurika, rukaba ari zo mbaraga itezeho iterambere rizatuma ica ukubiri n’inkunga z’amahanga
Umuyobozi muri Polisi Ushinzwe Ibigo byigenga bishinizwe umutekano, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi aganiriza urubyiruko
Urubyiruko rwiga muri za kaminuza zitandukanye rwaganirijwe ku kurwanya ruswa
Nyuma y'ibiganiro, abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TIR), Ingabire Marie Immaculée, yabwiye urubyiruko ko nta gihugu cyatera imbere kirimo ruswa
Urubyiruko rwitabiriye umunsi Nyafurika w'urubyiruko muri ULK, ruri gukurikirana ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages