Uzaba uhurije hamwe ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga, ubumenyi no guhanga ibishya. Uyu mushinga uzakorerwa hafi y’agace kahariwe inganda mu Karere ka Gasabo.
Ugizwe n’inyubako zizacumbikira Kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 61.
Ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza nibwo u Rwanda rwamuritse ku mugaragaro igishushanyo mbonera kigaragaza inyubako n’ibikorwaremezo bizaba bikubiye muri uyu mushinga.
Kugeza ubu hari bimwe mu bice bizaba bigize uyu mushinga byatangiye kuzura birimo African Leadership University na Carnegie Mellon University Africa.
Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu buvuzi rizaba riri muri Kigali Innovation City na ryo riri kubakwa. Mu gihe cya vuba African Institute of Mathematical Sciences nayo iratangira kuzamura inyubako yazo muri aka gace.
Izi kaminuza zose biteganyijwe ko zizajya zakira abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu bya Afurika birenga 40.
Aka gace kandi kazaba kagizwe n’ikigo kinini kigizwe n’amashami azajya akorerwamo ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] ndetse n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Hazaba harimo kandi igice cyakirirwamo abasura Kigali Innovation City kigizwe n’ubusitani, restaurant n’ibindi ndetse n’ikigo gifasha imishinga igitangira.
Zimwe mu nyubako zizashyirwa muri Kigali Innovation City zizaba zifite ibisenge bibyaza ingufu imirasire y’izuba. Ibinyabiziga bizajya bikoreshwa muri aka gace byiganjemo ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu kurengera ibidukikije.
Inzu zo muri aka gace zizaba zifite umwihariko mu bijyanye n’imyubakire, aho zimwe zizaba zitamirijwe imigongo isanzwe ikoreshwa mu gutaka mu muco nyarwanda.
Kigali Innovation City kandi izaba igizwe n’imihanda migari, aho mu nkengero zayo hazajya haba ahacururizwa ikawa na restaurant zifite uburyo bwo kwakirira abantu hanze.
Kigali Innovation City izaba ifite n’inyubako ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo zakorerwamo n’ibigo mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, hoteli, amacumbi agezweho y’abanyeshurin n’inzu zo guturamo.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere igaragaza ko mu gihe Kigali Innovation City izaba imaze kuzura izatanga akazi ku bantu ibihumbi 50 ndetse ikazinjiriza igihugu miliyari 150 Frw binyuze mu bijyanye n’ubumenyi mu ikoranabuhanga kizacuruza. Aka gace kandi bibarwa ko kazakurura ishoramari rifite agaciro ka miliyari zirenga 300 Frw.
Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga Leta izarifatanyamo n’Ikigega kigamije gushakira inkunga imishinga y’ibikorwaremezo cya Africa50.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ari na rwo ruzakurikirana uyu mushinga, Clare Akamanzi, yavuze ko Kigali Innovation City izaba imbarutso y’ishoramari ry’ibigo bikomeye ku Isi.
Ati “Tugiye kubaka inzu aho ibigo binini byo ku Isi bishaka aho gukorera bishobora kuza bikabona umwanya hano muri Kigali Innovation City babone n’abantu bashobora kubakorera kuko hari amashuri, hanyuma n’ibigo twumva binini nka Microsoft nibyo dushaka hano kugira ngo bize bibone ibyo bakeneye by’ingenzi.”
Yakomeje avuga ko mu mwaka utaha u Rwanda ku bufatanye na Africa50 ruzatangira gutunganya ubu butaka no kuhashyira inyubako.
Muri iki cyiciro cya mbere hazubakwa ibikorwaremezo bihuriweho nk’imihanda, imiyoboro y’amazi na internet n’amatara yo ku muhanda. Hazubakwa kandi igice kizajya cyakirirwamo abasura aka gace ndetse n’inyubako ishobora gukoreshwa nk’ibiro cyangwa igakorerwamo ubucuruzi butandukanye. Ibi bikorwaremezo by’ibanze ni byo bizakurura abashoramari bifuzwa muri aka gace.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yavuze ko Kigali Innovation City ari umushinga uzatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ikoranabuhanga na Inovasiyo muri Afurika.
Ati “Gahunda y’u Rwanda ijyanye n’iterambere mu mibereho myiza n’ubukungu isaba ishoramari rikomeye mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga. Kigali Innovation City izatanga ibikorwaremezo bizafasha u Rwanda kuba igicumbi cyo guhanga udushya muri Afurika ndetse binazamure ubukungu bwacu bushingiye ku bumenyi.”
Umuyobozi Mukuru wa Africa50, Alain Ebobissé, yavuze ko ikigo ayoboye cyishimiye gukorana n’u Rwanda muri uyu mushinga kandi ko kizakora ibishoboka byose kugira ngo haboneke ishoramari rizatuma ushyirwa mu bikorwa.
Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakaba bakava kuri 2% bakaba 10%.

















Ibitekerezo 0