Mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, hari abacitse ku icumu rya Jenoside yo muri Mata 1994 batishoboye baba mu nzu zangiritse cyane, ndetse bamwe mu gihe cy’imvura zirasenyuka zikenda kubagwaho.
Kayiranga Yahaya, uhagarariye abacitse ku icumu mu Murenge wa Muhima, avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije nk’uko yabigarutseho ubwo abamotari bibumbiye muri Koperative ‘Mba Hafi’ ikorera mu Murenge wa Muhima bari mu gikorwa cyo gusana inzu y’abana 2 b’imfubyi za Jenoside.
Yagize ati “Ku gishushanyo mbonera muri uyu Murenge wa Muhima hagenewe kubakwa inzu nini z’ubucuruzi...bikaba imbogamizi rero muri za nzu ziba zishaje z’abacitse ku icumu kugirango babe babahagurukiriza inzu....kandi abagiraneza ntabwo baba bafite ubwo bushobozi bwo kugirango babe babubakira iyo nzu nini.”
Kayiranga yakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza kugira umutima wo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, na nyuma y’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Muhima, Ishimwe Redempta, yavuze ko aba bana basaniwe inzu yendaga kubagwaho kuko yari ishaje cyane.
Yagize ati “Inzu babagamo yari ishaje cyane ku buryo mu gihe cy’imvura umwaka ushize yari yaguye hasi. Ni abana b’abahungu 2 bakiri bato nta bushobozi bari bafite bwo kuba bayisana.”
Yakomeje avuga ko iyi nzu n’ubwo kubaka inzu bitemwe ngo kuyisana hakurikijwe ibipimo by’uko yari yubatse byemewe. Bityo abafite umutima wo gusana inzu z’abacitse ku icumu batishoboye bakaba babikora.
Inzu y’abo bana ikaba iri gusanwa ku bufatanye bw’Umurenge wa Muhima n’abafatanyabikorwa batandukanye ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshatu, abamotari bibumbiye muri Koperative ‘Mba Hafi’ bakaba baritanze amafaranga agera ku bihumbi Magana inani na mirongo irindwi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Ndekezi Jean Pierre, Perezida wa koperative ‘Mba Hafi’ akaba yavuze ko ayoboye biyemeje kujya bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye nibura buri mezi atatu.
N’ubwo kubakira abatishoboye muri Kigali bias n’ibidashobokera bamwe mu bagiraneza, Ubuyobozi ntibubuza abasana inzu zangiritse uretse ko bubabuza kugira icyongerwa ku nzu kitarahozeho mbere.



















TANGA IGITEKEREZO