Ibi yabigarutseho ubwo yari imbere y’abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi abagezaho raporo y’uru rwego abereye umuyobozi kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022.
Nyuma yo kugezwaho iyi raporo, abadepite n’abasenateri batanze ibitekerezo n’ibibazo bitandukanye ndetse bimwe bibonerwa ibisubizo ibindi bitangwa nk’inama uru rwego rugomba gushyira mu bikorwa.
Hon. Ntezimana yabajije uyu muyobozi impamvu hakigaragara ruswa muri cyamunara kandi hariho amategeko ndetse n’uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga.
Ubwo yasubizaga ku kibazo kirebana na ruswa ivugwa muri cyamunara, Nirere yavuze ko hari aho ikigaragara kandi ko bigiye gukurikiranwa.
Ati “Burya ikoranabuhanga muri cyamunara riza gusa mu kurangiza urubanza, mu gushyiramo ibiciro niho rizamo. Ibisigaye byose bikorerwa hanze y’ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko nubwo hakirimo amanyanga ariko ubu buryo bwagize akamaro kuko bufasha abapiganwa kumenya igiciro cyagenwe cyane ko n’ifoto y’umutungo iba igaragara.
Ati “kurangiza urubanza muzi ko harimo gushyiramo ibiciro byagize n’akamaro kuko ari bantu batandukanye bashobora gushyiramo ibiciro n’abapiganwe bakabibona mu gihe bashobora gufungura ikoranabuhanga.”
Yavuze ko nubwo bimeze bityo hakirimo ibibazo bishingiye ahanini ku kuba mu buryo bwashyizweho bw’ikoranabuhanga bisaba ko iyo abapiganwa bataragera ku kiguzi cyifuzwa muri Cyamunara bikorwa inshuro nibura eshatu.
Kuri iyi nshuro ya gatatu itegeko riteganya ko umuntu washyizeho amafaranga menshi mu bapiganwe ari we uyitsindira ariko ko hari kuvugururwa itegeko ku buryo nibura hazajya hemerwa agera kuri 75% by’agaciro ku mutungo.
Impamvu yabyo ni uko ngo hari abashobora kwica cyamunara bagamije guca intege abapiganwa mu gihe bo bategereje umunsi wa nyuma ugasanga umutungo wegukanywe ku kiguzi gito cyane ku nyungu z’umuntu ku giti cye.
Yavuze ko muri iri tegeko ryitezweho guhindura byinshi nta muntu uzajya yemererwa kujya munsi ya 75% by’agaciro k’umutungo ugomba gutezwa cyamunara keretse gusa ushaka kujya hejuru.
Kwitabaza ikoranabuhanga muri cyamunara byaturutse ahanini ku kuba abashinzwe kugurisha ingwate ngo barasubikaga cyamunara bavuga ko nta baguzi babonetse cyangwa se ko ababonetse batanze amafaranga menshi bisubiyeho ntibishyure bagamije guca intege abafite gahunda yo kugura, bityo umutungo ukagurishwa ku giciro gito kubera ruswa n’inyungu zabo bwite.
Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga byavugwaga ko ari ryo rizafasha gukemura akarengane na ruswa byavugwaga muri uru rwego, aho byakundaga kugaragara n’uburiganya bwo gutesha agaciro imitungo y’abantu bikorwa n’abagurisha ingwate.
Umuvunyi Mukuru yagaragarije inteko ishinga amategeko ko inama bahawe bazazikurikiza mu kurushaho kunoza imikorere mu kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego zose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!