Minisitiri w’Intebe wa RDC, Sama Lukonde, yanze kujya mu ifoto y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 18 y’Umuryango wa OIF mu buryo bwo kwigaragambya yerekana ko igihugu cye kitabanye neza n’u Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha igifaransa, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko atitaye ku kureba abantu bagiye mu ifoto n’abataragiyemo nubwo bifuzaga ko bose bayijyamo kuko bari bitabiriye inama imwe.
Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku cyo avuga ku byabaye bamwe bafashe nk’imyigararagambyo ya Minisitiri w’Intebe wa RDC.
Mu gusubiza Mushikiwabo yavuze ko ubwo aba bayobozi bajyaga gufata ifoto y’urwibutso mbere y’uko inama itangira, atitaye ku kureba umuntu utagiye mu ifoto cyangwa uwagiyemo.
Yakomeje agira ati “Sinitaye ku kureba uwayigiyemo n’utayigigaragaramo. Niba ataragiyemo, birababaje ariko twifuzaga ko nawe yabana natwe.”
Lukonde yari yagiye i Djerba muri Tunisia ahagarariye Perezida Félix Tshisekedi. Mbere y’uko ibiganiro bitangira, abakuru b’ibihugu bafashe ifoto y’urwibutso, yanga kuyigaragaramo.
Minisiteri y’Itangazamakuru muri RDC yavuze ko uwo muyobozi yanze kugaragara iruhande rwa Perezida Kagame kuko ngo u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi nteko rusange ya 18 y’umuryango wa OIF kandi ni nayo Louise Mushikiwabo wari urangije manda ya mbere ayobora uyu muryango yongerewemo manda ya Kabiri nubwo uruhande rwa RDC rwagerageje kwitambika bikaba iby’ubusa.
Lukonde Sama yavuze ko iyo haramuka habaye amatora, igihugu cye cyari kwifata.
Umubano w’u Rwanda na RDC umaze iminsi utifashe neza kubera ibirego RDC irushinja byo gufasha umutwe wa M23 narwo rukabihakana rwivuye inyuma ahubwo rugashinja iki gihugu guha icumbi no gushyigikira FDLR yasize ihekuye u Rwanda no kuyifasha mu mugambi wo kurutera.
Inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo ndetse hasabwa ibiganiro hagati y’impande zombi aho guhitamo inzira y’intambara nubwo Guverinoma ya Congo ikomeje kwanga ibiganiro na M23 yita umutwe w’iterabwoba.




Ibitekerezo 0