Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 06 Mata 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yakiraga mugenzi we wa Repubulika ya Tchèque, Général Petr Pavel, uri mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yagize ati “Turabona amakosa menshi akorwa, hirya no hino, dufite amakimbirane, tugatakaza abantu benshi, bikazana gusenyuka kw’ibikorwa by’ubucuruzi, ikirenzeho abantu bakahatakariza ubuzima.”
“Iyaba isomo ryarizwe, hari ibyo ureba ukavuga uti ariko ibi byakabaye byaririnzwe, cyangwa byagakwiye kuba byarahagaritswe bigitangira, iyo haba hari ubushake bwo kureba ibintu, ukareba umuzi w’ibibazo, ubundi ukabikemura.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibigaragaza ko hari izindi nyungu ziba zihishe inyuma y’ibintu, bigatuma aho kugira ngo bihagarikwe ahubwo birushaho gutizwa umurindi.
Ati “Ibi nibyo nabonye muri iyi myaka 30 ishize, ugendeye ku byatubayeho, natanga ingero nyinshi ariko ibyo navuze bisobanuye byinshi.”
Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Général Petr Pavel, yavuze ko yemeranya na Perezida Kagame ku bijyanye no kuba isomo ritarizwe ku buryo buhagije.
Gusa yakomeje avuga ko hari ibigaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu bihugu bimwe na bimwe.
Ati “Twabonye ko mu Nama z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka, ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, Amerika ndetse n’u Burayi byemeranyijwe ku mahame amwe n’amwe, ibyo biteye umwete.”
Yavuze ko bazakomeza guharanira gushyiramo imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo habeho guhuza kw’ibihugu no guhagurukira hamwe kugira ngo bagire ibyo bakumira.
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Repubulika ya Tchèque mu kumenyekanisha ko mu Rwanda Abatutsi bakorerwaga Jenoside mu 1994, no guhamagarira amahanga guhagarika Jenoside.
Ati “Tuzahora dushimira Ambasaderi Karel Kovanda ndetse na Repubulika ya Tchèque.”
Mu 1994, Repubulika ya Tchèque yagiye mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni, icyo gihe Ambasaderi Karel Kovan yakoze inyandiko igaragaza uburyo mu Rwanda ibintu bikomeje kumera nabi ndetse ko hashobora kuba ibintu biteye ubwoba.
Tariki ya 28 Mata 1994, nibwo ambasaderi Karel Kovanda yasabye ako kanama kiga icyo kibazo. Ambasaderi Kovanda yerekanye ko kugeza uwo munsi Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kashyize ingufu zingana na 80% mu kwiga ku kibazo cyo kugumisha cyangwa gukura ingabo za MINUAR mu Rwanda, 20% ku guhagarika intambara, naho 0% ku kwiga ku bwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda.
Ashingiye ku makuru yaturukaga mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu yemeje ko Leta yariho yakoraga Jenoside, ni ijambo ryakoreshejwe bwa mbere nawe avuga ku byaberaga mu Rwanda. Bimwe mu bihugu by’ibihangange bifite intebe ihoraho mu Kanama gashinzwe amahoro ku isi byaramwikomye ngo iyo mvugo ye ntikwiye gukoreshwa mu Kanama gashinzwe Amahoro ku Isi.



















Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin





Ibitekerezo 0