00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiswahili kigiye kwigishwa mu mashuri yo muri Colombia

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 May 2023 saa 09:48
Yasuwe :

Visi Perezida wa Colombia, Francia Elena Márquez Mina, yatangaje ko bagiye kugirana ubufatanye n’ibihugu byo muri Afurika ku buryo abarimu baho bazajya bigisha Igiswahili mu mashuri yo muri iki gihugu.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uruzinduko rw’akazi uyu muyobozi yagiriye ku mugabane wa Afurika mu bihugu birimo Kenya, Ethiopia na Afurika y’Epfo rwasojwe ku wa 26 Gicurasi 2023.

Imwe mu ngingo nyamukuru muri uru rugendo ni ubufatanye mu rwego rw’uburezi, aho yagiranye amasezerano y’imikoranire na Kenya ku buryo abarimu bo muri Colombia bazajya bigisha ururimi rw’Icyesipanyole muri Kenya, naho abo muri Kenya bakajya kwigisha Igiswahili mu mashuri yo muri Colombia.

Ibi byabaye nk’ibiteza impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bibazaga impamvu iki gihugu kigiye kwigisha Igiswahili mu gihe abarimu bakivuga icyongereza nabi.

Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu yagize ati "Abanya-Colombia bavuga Icyongereza nabi kuberiki bagiye kwigishwa Igiswahili?"

Undi yagaragaje ko nubwo muri Colombia hari abafite inkomoko muri Afurika bahajyanywe mu gihe cy’ubucakara, usanga abenshi ari abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika aho n’Igiswahili kidakoreshwa cyane.

Nubwo bimeze bityo, abamaze gusobanukirwa neza ururimi rw’Igiswahili basanga nta kibazo kirimo kuba uru rurimi rwakigishwa mu ishuri, kuko kucyiga bigamije gufungurira Colombia imiryango mpuzamahanga kuko ubusanzwe ari igihugu kimeze nk’aho kiri cyonyine.

Bibarwa ko abaturage bavuga Igiswahili babarirwa hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 100, rukaba ururimi rukoreshwa cyane cyane mu bucuruzi n’ubushabitsi butandukanye.

Igiswahili ni uruvange rw’Icyarabu n’ururimi rw’abaturage bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Urwo rurimi rwateye imbere cyane mbere y’uko Afurika itangira gukolonizwa, bitewe ahanini n’abacuruzi b’Abarabu bakundaga kurukoresha baganira n’abaturage.

Visi Perezida wa Colombia, Francia Elena Márquez Mina, yatangaje ko Igiswahili kigiye kwigishwa muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages