Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, i Rusororo mu Nyubako ya Intare Conference Arena hazabera igitaramo cyizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Burna Boy.
Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo agenda akorera mu bihugu bitandukanye yise Burna Boy Experience. Azaza mu Rwanda aturutse muri Uganda.
Kuri uyu wa Gatatu habaye ikiganiro n’itangazamakuru, kigaruka ku myiteguro y’iki gitaramo.
Mathew Rugamba uhagarariye Entertainment Factory yatumiye uyu muhanzi, yavuze ko buri kimwe giteguye, ikibura ari uko amasaha y’igitaramo agera abanyarwanda bakiyumvira umuziki w’umwimerere.
Umar Abineza ushinzwe guteza imbere ubukererugendo bw’imbere mu gihugu muri RDB yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo bitewe n’uko Burna Boy ari umuhanzi mpuzamahanga uzakurura abakerarugendo.
Ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bagiye kuva mu bindi bihugu. Hari abagiye kuva za Zimbabwe, Tanzania na Kenya n’abari i Bugande batazamubona bazaza inaha.”
Yongeyeho ko bazakomeza gushyigikira imyidagaduro itandukanye kuko igira uruhare runini mu gukurura abakerarugendo baba baje gusura ibindi byiza nyaburanga.
Ati “Uretse ibyo Imana yaduhaye dukunda kuvuga nk’ingagi n’ibindi, harimo no kuba ubuzima bwa nijoro mu gihugu buhagaze neza. Iyo ubuzima bwo mu ijoro buhagaze neza, abantu barisanzura. Hari ibitaramo, utubari two kujyamo, ibintu nk’ibyo.”
Kuko iki gitaramo kizabera ahantu hasa n’ahitaruye umujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zizatwara abantu zibakuye kuri stade Amahoro i Remera zikanabasubizayo, bakazishyura amafaranga 3000 ku muntu.
Hazaba kandi hari n’imodoka z’uruganda rwa Volkswagen zizaba zitwara abashaka kugenda ari bake.



















TANGA IGITEKEREZO