00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitekerezo cya Minisitiri Utumatwishima ku kuboneza urubyaro cyarikoroje

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 26 January 2024 saa 12:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yavuze ko gufata imiti irinda gusama ku myaka 15 abona byakemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe.

Ni igitekerezo cyavugishije cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa X.

Minisitiri Dr Utumatwishima yatanze iki gitekerezo mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024.

Yanditse ati “Rubyiruko, ikibazo cy’inda ziterwa abangavu Dr Senait yakivuzeho mu Umushyikirano 2024. Ejo abafite imyaka 20 bo muri Amsterdam bambwiye ko bahabwa Contraceptives [uburyo / imiti irinda gusama] mu mpano iyo bujuje 15. Barazikoresha kandi barakeye. Mwikwijijsha tubisabe bitangire iwacuvuba”.

Akimara kubyandika byatanzweho ibitekerezo byinshi, harimo ababyamaganira kure bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda n’abandi bemeranya na we.

Uwitwa Nyagasani w’i Rwanda kuri X yasubije ati “Nyakubahwa hashakwe ubundi buryo ariko gufata iyo miti ku myaka 15 inaha iwacu byaba atari sawa rwose. Ahubwo habeho gusobanurira neza ingaruka no guhana twihanukiriye, no kongera ikoreshwa ry’agakingirizo ku baba bananiwe kwifata kuko usanga batabyumva neza.”

Nzigiyimana Michael na we yanditse ati “Nyakubahwa Ministiri, ikibazo n’ababyeyi ubwabo ntibemera ko abana babo bakora imibonano mpuzabitsina kandi rwose irakorwa cyane ndetse no kugeza ku bari munsi y’imyaka 15. Kugira ngo rero ubumvishe ko abana babo ababishaka bakwigishwa byaba ngombwa bagahabwa contraceptive biragoye”.

Minyaruko Aron ati “Hano umenye abafata izo contraceptives rwihishwa watangara!, kuziha abazishaka byaba bumwe mu buryo bwo kwirinda ntibikuraho n’ubundi buryo busanzwe bw’inyigisho.”

Nizeyimana Yves Alphonse na we ati “Harya abana bari munsi ya 18 bemerewe gukora icyo gikorwa? Ndumva atari cyo gikenewe cyane tekereza nk’umwana wiga S3 ufite imyaka 15 mu byo umuhaye agiye ku ishuri harimo n’utwo dukingirizo cyangwa agahurira na mama we kwa muganga kwiteza inshinge umwe yinjira undi asohoka!.”

Clementine Uwimana na we yanditse ati “Ni byo koko contraceptive zirakoreshwa, hari abavuga ko zigira ingaruka ariko nta kintu kitagira ingaruka na kimwe, rero aho kubyara abo tutateganyije twazikoresha kandi hakabaho kudaseka abazisaba kwa muganga cyangwa mu bigo by’urubyiruko.”

Abatanze ibitekerezo bamwe bagiye bagaruka ku mpamvu z’umuco nyarwanda bumva ibyo bidakwiriye ko ahubwo hakongerwa kwigisha abakiri bato. Ikindi cyagarutsweho ni ukuba n’ubundi ibyo bikozwe byarinda gusama gusa ariko ntibirinde indwara zandururira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu bundi butumwa Dr Utumwatwishima yanditse nk’umwanzuro ku bwari bwabanje yagize ati “Nukora Like, ushyireho na comment. Niba wumva utabishyigikiye nabwo ushyireho impamvu ndetse unatange ikindi gisubizo. Ku mugoroba turakora final results”.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iheruka, igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda. Ni mu gihe mu mwaka 2021 wose imabare igaragaza ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda, aho Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages